Duhugurane: Menya Indwara zirenga 20 zivurwa n’Umuravumba

Umuravumba ni Umuti ukomoka ku bimera kandi ufite imbaraga n’uruhare runini mu buvuzi gakondo bw’Abanyarwanda.

Kuva kera, ni Umuti ukomeye wakunze kwifashishwa kugeza n’ubu.

Wifashishwa mu kuvura Indwara zitandukanye, ndetse ukaba unakorwamo Imiti y’Ibinini.

  • Umuravumba (Tetradenia Riparia)

Ni Icyatsi kivura Indwara zigera kuri 25, aho Abanyarwanda bakunze kuwifashisha mu kwivura iziterwa n’Amavirusi n’iziterwa n’Udukoko two mu bwoko bwa Bagiteri, Udukoko tw’Imiyega n’izindi zitandukanye…

Uretse kuvura, Amababi yawo akurwamo Umutobe. Uyu wifashishwa hakorwa Isuku ku bikoresho byo mu Ngo no gucubya Umunuko wo mu bwiherero.

  • Umuravumba wifashihwa mu gukora Imiti yo mu Nganda

Muri iyi Miti twavugamo nka; Fencone, Terpineol, Sesquiterpenes, Diterpenes, Phlobatannis, Perillyl Alcohol, Phenol Alkaloids Flavonoids, Phytosterols, B-Caryophyllene, B-Fenchyl Alcohol….

Ibinyabutabire birimo Diterpenes na Sesquiterpenes, nibyo biwuha ubushobozi bwo kuvura Indwara zirimo iziterwa na Bagiteri, Amavirusi no kubyimbirwa.

Saponins, Phenols na Flavonoids, ni Ibinyabutabire biwuha ubushobozi bwo kuvura Indwara zirimo ububabare, Allergies n’Indwara ziterwa n’Imiyege.

Ubushakashatsi bwerekanye ko ushobora kuvura Malaria yoroheje, by’umwihariko iterwa n’Agakoko ka Plasmodium Falciparum.

Umuravumba wifitemo Ikinyabutabire cya Diterpenes, dusangamo kifitemo ubushobozi bwo kuvura bungana n’ubw’Umuti wa Papaverine.

Bivugwa kandi ko Amazi ava mu Mababi yawo, afite ubushobozi bwo kuvura no kwica Udukoko two mu Bwoko bwa bagiteri nka; Staphylococcus, Staphylococcus Aureus, Epiderme, Bacillus Cereus, Bacillus Subtilis, Micrococcus Kristinae, Candida Albicans, Mycobacterium Smegmatis,…

  • Indwara zivurwa n’Umuravumba

Ibisebe, Ise, Ikibyimba, Ibimeme, Inkorora, Anjine, kuwusiga aho warumwe n’Imibu hagakira, gufungana mu Mazuru, Umusonga woroheje, Agatembwe, Umuha, Ibicurane, Bronchite, Umunaniro ukabije, kuribwa Umutwe, kunyara ukababara, Umuriro utazwi icyawuteye, Rhinite, Inzoka zo Munda, kubabara Munda, Impiswi…

Uburyo bwo kwivuramo wifashishije Umuravumba buratandukanye.

  • Kuwifashisha wivura Umunaniro mu gihe Utwite

Ufata Amazi yawo wakamuye mu Mababi, ukayavanga n’Amazi ugiye koga Umubiri wose.

  • Iyo ushaka kwivura Amibe

Ufata Amababi yawo ugakamura Amazi ayaarimo, ukayanywa nta kindi uyavangiye.

  • Mu gihe wivura Ise

Ufata ya Mazi wakamuye mu Mababi ukayavanga n’Umunyu wa Gikukuri,ukazajya ubyisiga.

  • Kuribwa mu Nda

Ufata Amazi yawo ukayavanga n’Amazi make ukabinywa.

  • Iyo wivura mu muyoboro w’inkari

Urawufata ukawuvanga n’Imizi y’Umunkamba, ukabivanga n’Amazi ukabinywa.

  • Iyo wivura Gripe

Ufata Amazi yawo ukayavanga n’Umutobe w’Indimu ukabinywa.

  • Icyitonderwa

Mu buryo bwo gukoresha iyi Miti Gakondo, bisaba kwitonda ugafata urugero rutoya, kuko iyo ukabije bishobora kugutera izindi ngaruka zirimo nko kwangirika kw’Impyiko n’Umwijima.

Ku bana, bisaba kwigengesera cyane, kuko ushobora kubangiza kurusha abantu bakuru.

Iyo ushaka kuwunywa, ni byiza ko wabanza gufata akanya gahagije ko kuwutegura neza uwusukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *