Karongi: Bategetswe guhekenya Ibitoki bibisi

Mu Murenge wa Rubengera mu Kagali ka Kibirizi mu Mudugudu wa Cyimana, hafashwe abasore babiri byavuzwe ko ari Abajura bari bafite Igitoki bibye, bategekwa kugihekenya ari kibisi.

Aya makuru yagiye hanze nyuma y’uko Umwe mu baturage bo muri aka Gace ageze mu Rutoki rwe agasanga barwararitse yewe bibye n’Ibitoki bitarakomera.

Nyuma yo kwibwa, yitabaje abaturaga bamufasha gushaka irengero ry’Ibitoki bye.

Muri uko gushakisha, bahuye n’Abanyerondo b’Umwuga bajyanye kuri Polisi Abasore babiri bari bikoreye Ibitoki.

Bahise babambura abo Banyerondo, babicaza hasi, babategeka kubihekenya ari bibisi.

Umwe mu babibonye wahaye Amakuru THEUPDATE yagize ati:“Izi nsoresore zataye Ishuri, ahubwo zirirwa ziyogoza ibya rubanda. Duhinga Imyaka, igihe cyo gusarura cyagera tugasanga Umurima barawejeje nta gisigayemo”.

Agaruka ku mwanzuro babafatiye wo kubahekenyesha Ibitoki bibisi yagize ati:“Bimaze kuba Umuco muri aka Gace. Tubajyana kuri Polisi bagahita bagaruka, ahubwo bakaza kutwishima hejuru. Twasanze ntacyo bikimaze ahubwo dukwiriye kujya twihanira n’ubwo Amategeko atabyemera”.

Mugenzi we yunzemo ati:“Ziriya Nsoresore nsanzwe nzizi. Ntabwo aribo gusa, kuko bafite itsinda rigari bafatanya muri biriya bikorwa. Uretse kwiba mu Mirima, bajya no mu Isoko rya Kibilizi, ibyo bibyemo bakaza kubigurisha”.

Uretse aba bibye Ibitoki, aka Gace gaherutse gufatirwa Umusore wibye Ihene, bamuhanisha kugenda ayihetse ku Mugongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *