Hotel ireremba mu Kiyaga “Mantis Kivu Queen Uburanga” yahaye rugari abifuza kuyigana

Mantis Kivu Queen Uburanga, Ubwato Hotel buri gukorera mu Kiyaga cya Kivu, bwafunguye Imiryango. Bufite umwihariko wo kugira Ibyumba 10.

Ni imwe muri Hotel zigenzurwa na Mantis, Ikigo kiri mu bigize Accor.

Accor ni Sosiyete yo mu Bufaransa izobereye mu bijyanye n’Ubucuruzi bwo muri Hotel.

Ubu Bwato Hotel bufasha abantu gutembera Igihugu mu Turere twose dukora ku Kiyaga cya Kivu.

Mantis Kivu Queen Uburanga, yiyongereye ku zindi Hotel ziri mu Rwanda zitanga Serivise zo ku rwego rwo hejuru.

Mantis Kivu Queen Uburanga, yitezweho kuzamura imibereho y’abaturiye Ikiyaga cya Kivu.

Abakiriya b’iyi Hotel ireremba hejuru y’Ikiyaga cya Kivu yubakiwe mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, bazajya bakora Urugendo rw’Iminsi Itatu n’Amajoro abiri mu Kiyaga cya Kivu.

Mu giciro bazaba bishyuye, Umukiriya azaba ashobora no gusura Pariki y’Ibirunga na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ibi bashobora kubikora mbere cyangwa nyuma.

Hari kandi kwerekwa uko Uburobyi bukorwa mu Kiyaga cya Kivu, gusura Inyoni z’amoko menshi no gusura Ibirwa bibarizwa muri iki Kiyaga.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *