Duhugurane: Menya ibiribwa 10 wagendera kure mu rwego rwo kwirinda kunaniza Igogora

Mu buzima bwa buri munsi, Ikiremwamuntu gifata amafunguro anyuranye. Muri aya, hakabamo ayo abantu barya ariko batazi ko ananiza urwungano ngongozi.

Muri aya, habamo dusangamo aribwa atanyuze mu Nganda ndetse n’akorerwa mu Nganda.

Muri uku kunanira urwungano ngongozi, bitera kubyinda inda, kugira ikirungurira, kubura amahwemo n’ibindi…

Pharmeasy yagaragaje urutonde rw’ibiribwa 10 bigora igogora, n’uko bigenda iyo bimaze kugera mu mubiri w’umuntu, n’uburyo wabigenza kugira ngo bitakugora.

  • Ibishyimbo

Ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri zizwi nka fiber na protein.

Hejuru y’ibyo kandi ibishyimbo bifite isukari yitwa ‘Oligosaccharide’ izwiho kunaniza urwungano ngogozi; bityo yagera mu mara igateza ibibazo byo kumva umuntu yuzuranye mu nda.

Ni yo mpamvu abahanga mu mirire bagira abantu inama yo kubanza kwinika ibishyimbo mbere yo kubiteka, kugira ngo ya sukari igabanukemo bitagize izindi ntungamubiri byangiza.

  • Amafunguro arimo ibirungo

Kongera ibirungo mu ifunguro bituma rirushaho kuryoha, ariko iyo ibirungo bibaye byinshi bishobora gutera ikirungurira no kumererwa nabi mu gifu bigakurikirwa n’ibibazo by’igogora.

  • Ibitunguru bibisi

Ibitunguru bikungahaye ku ntungamubiri z’uruhurirane, nyinshi muri zo zikaba zifite akamaro ku buzima bw’umutima.

Nyamara zimwe muri izo ntungamubiri ntabwo zimerera neza igifu.

Ni yo mpamvu ibitunguru bitetse ari byo byiza ku rwungano ngogozi kurusha ibitunguru bibisi.

  • Ibiribwa bikaranze bufiriti

Amafunguro akaranze bufiriti muri rusange ntabwo yorohera urwungano ngogozi.

Aba arimo amavuta n’ibinure byinshi kandi byombi bikaba bizwiho kunaniza igifu.

Kwirinda ibiryo bikaranze bufiriti ukibanda ku mafunguro atetse mu buryo busanzwe, urugero atogosheje, atekeshejwe umwuka ushyushye n’ayokeje.

  • Imboga zo mu muryango w’amashu

Imboga zo mu muryango w’amashu zikize ku ntungamubiri za fiber urugero nk’izo bita shufurere, amashu, broccoli n’izindi ni ingirakamaro cyane mu mubiri, ariko zigira isukari yitwa raffinose izwiho guteza imyuka ya gaze mu nda.

  • Ibirayi biseye

Amafunguro y’ibirayi biseye mu buryo butandukanye aba yiganjemo amata cyangwa crème/cream, ari yo mpamvu ashobora guteza ibibazo ku bantu batihanganira intungamubiri ya lactose iboneka mu mata.

  • Shokola

Shokola ibamo ibintu bikangura umubiri nka caffeine kandi ibamo n’ibinure, iyo mvange ikaba itamerera neza urwungano ngogozi ku bantu basanzwe bagira ibibazo by’igifu n’amara.

  • Shikarete (Chewing gums)

Shikarete zibamo ibyo bita sorbitol, ubwoko bw’isukari ishobora gutuma umuntu yuzura imyuka ya gaze mu nda, ariko no guhekenya shikarete ubwabyo kabone n’iyo yaba itarimo iyo sukari, bishobora gutuma inda ibyimba.

  • Ikawa, Icyayi n’ibinyobwa byoroshye

Ibi nabyo biri mu binyobwa binaniza urwungano ngogozi kubera ko bibamo caffeine iri hejuru, ituma habaho ukwiyongera kwa ama aside yo mu gifu yitwa gastric acids.

  • Ibinyobwa bisindisha

Kunywa ibinyobwa bisembuye buri gihe bishobora kunaniza umuheha ujyana amafunguro n’ibinyobwa mu gifu, bityo bikaba bishobora gutera umuntu ibibazo byo kutabasha kugogora neza ibyo yashyize mu nda.

Theupdate ibifurije kugira amagara mazina azira ibyabangamira urwungano ngogozi rwanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *