Afite Bibiliya mu biganza, ‘Karasira Aimable’ yasabye kuvuzwa Indwara zo mu Mutwe aho kuburanishwa

Nyuma y’ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko Karasira Aimable yaba atakibarizwa ku Isi y’abazima, yagaragaye mu Cyumba cy’Iburanishwa yitwaje Bibiliya, asaba kujyanwa kuvuzwa Indwara zo mu Mutwe aho gushyirwa imbere y’Ubutabera.

Karasira Aimable wakunze kuvugwa mu Itangazamakuru by’umwihariko ibyo ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutabwa muri yombi mu 2021, hashingiwe ku biganiro yanyuzaga ku muyoboro wa Youtube, yakunze gushinjwa ko bibiba urwango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Mata 2023, yagaragaye mu rukiko ubwo yari agiye kuburanishwa ku ibyaha akurikiranweho, birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abamwunganira mu amategeko bahamya ko afite ibibazo byo mu mutwe.

Karasira Aimable wagiye ukunda kumvikana kenshi mu binyamakuru bitandukanye, apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu minsi ishize nibwo hasakaye ibihuha bivugwa ko atakibarizwa ku isi y’abazima.

Ibi byo kuba yaba atakibarizwa ku isi y’abazima bikaba byaragiye bisakazwa na bimwe mu ibinyamakuru bisanzwe biharabika Urwanda, aya makuru akaba yanyomojwe nuko kuri uyu wambere yagaragaye mu cyumba cy’iburanishwa yitwaje Bibiliya, aho yabonaga umunyamakuru wese  umugezeho akazamura ya bibiliya nk’ikimenyetso cyerekanako Imana ariyo isumba byose.

Yitabye urukiko rukuru rwa Nyarugenge rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamaganga n’ibyambukiranya imipaka rufite ikicaro i Nyanza, nyuma y’uko uru rukiko rwaburanishaga urubanza rwa  rwiyambuye ububasha kurirwo.

Yari yunganiwe n’abanyamategeko barimo Me.Gatera Gashabana na Me. Evode Kayitana.

Karasira Aimable wari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yinjira mu cyumba cy’iburanishwa, yagaragaje imbogamizi zo kuba ataburanishwa, avuga ko afite ibibazo by’uburwayi yatewe n’agahinda gakabije akomora ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yamutwaye abe bose, kandi akaba avuga ko n’umuvandimwe yasigaranye arwaye mu mutwe kubera ayo mateka, izo mpamvu zose zikaba zimuhangayikishije, akaba avuga ko zatuma ataburanishwa.

Abamuburanira bavuze ko izo mpamvu zumvikana kandi zashingirwaho, aho kumuburanisha ari umurwayi ahubwo yajya kuvuzwa nkuko byakorewe Barafinda, ngo kuko bahuje ibibazo byo kuba barwaye mu mutwe.

Karasira Aimable yasabye ko yahabwa ubuvuzi bw’abaganga bo mu mahanga, kuko atizeye ko abaganga bo mu Rwanda bamuvura neza, kuko abona ko ashobora kujya ababwira uko yiyumva ntibabihe agaciro.

Yakomeje avuga ko ibibazo bye byo mu mutwe n’uburwayi bwa Diabetes, byatijwe umurindi no kuba afunze mu buryo yitako atari bwiza akaba abona imibereho ye ari mibi kuri ubu.

Bakimara kumva ubusabe bwe, abamushinja bahamije ko afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko ibijyanye no kumva ubusabe bwe, byasuzumwa n’urukiko rukabifatira umwanzuro.

Nyuma y’uko Urukiko rwumvise impande zombi kuri izi nzitizi z’uregwa, rwahise rusubika urubanza, rutangaza ko ruzasoma icyemezo cyarwo kuwa Kane tariki ya 06 Mata 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *