Intamba y’Uburusiya muri Ukraine ikomeje guhitana abatari bacye, abaturage bakaba batangaje ko bayirambiwe

Ishavu, agahinda n’umubabaro bikomeje kwiganga mu baturage bo mu gihugu cya Ukraine, nyuma y’Umwaka urenga Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atangaje ko atangije ibikorwa bya Gisirikare muri iki gihugu.

Ibi bikaba byasembuwe n’amashusho yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mata 2023, ubwo yashyirwaga hanze amashusho y’umugore wavuzwe ko ari Anna w’imyaka 69, wagaragaye yarenzwe n’agahinda nyuma yo gukubita amaso Violeta Santos Moura wagwiriwe n’Inzu mu gace ka Kostiantynivka.

Inshuti n’abavandimwe b’uyu nyakwigendera, batangaje  ko bababajwe nuko bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu bakingiye ikibaba umugabo w’Umurusiya, ushinjwa kuba inyuma y’ubwicanyi bwahitanye Violeta.

Galina Slepko w’imyaka 64 y’amavuko, yatangaje ko iyi nzu yagwiriye Violeta abireba, ariko ntacyo kubikoraho yari afite.

Violeta kandi yapfuye mu gihe abaturage muri Ukraine bizihizaga ku nshuro ya mbere ibirori ngaruka mwaka nyuma y’uko baterewe n’Uburusiya,  Ibirori byabereye muri Cathedral ya Saint Sophia muri Kyiv.

Ikinyamakuru People of Ukraine, kikaba cyatangaje ko Ukraine ikomeje kurwana inkundura urugamba ihanganyemo n’Uburusiya, mu rwego rwo kugarura amahoro mbere y’uko uyu Mwaka ushira, n’ubwo bigoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *