Nyuma yo kumenya ko uwo bari kuzarushingana yakuyemo Inda 17, yahagaritse Ubukwe bwaburaga Ibyumweru bibiri

Mu gihugu cya Nijeriya haravugwa inkuru y’umusore wabenze Umukunzi we bari bamaranye Imyaka ibiri mu umunyenga w’Urukundo, amuziza ko yakuyemo Inda 17, mu gihe Ubukwe bwabo bwaburaga Iminsi 7 gusa ngo butahe.

Ikinyamakuru Naija News, kivuga ko ubwo yaganiraga n’inshuti ya hafi y’uyu musore wendaga kurushinga, yavuze ko aya makuru uyu musore yayabwiwe n’umukobwa ubwe ubwo bari biyemeje kubwizanya ukuri ku iby’ubuzima bwabo bw’ahahise.

Umukobwa yafashe umwanya asobanurira Umukunzi we k’ubyo yanyuzemo mu Bukumi bwe ntacyo amuhishe, akimara kubwira Umusore ko yakuyemo Inda 17, yamusabye imbabazi kuri ibyo yakoze byose, amubwirako abyicuza.

Gusa, Umusore ntabwo yabyakiriye neza, kuko yahise afata umwanzuro ukomeye wo kumubenga.

Uyu musore akimara kumva amateka y’umukunzi we, yihutiye kubibwira abo mu Muryango we harimo na Nyina (Mama we).

Uyu mubyeyi yahise amushyigikira ku cyemezo cyo guhagarika Ubukwe kuko n’ubundi ngo amurongoye ntaho yaba ataniye no kurongora Umugore wabyaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *