Duhugurane: Ibyo kugendera kure mu gihe wifuza ko Urukundo n’Urushako biramba

Hari ubwo ubona abantu bakundanye, babwirana amagambo meza y’urukundo, bakohererezanya ubutumwa bushimishije, ukaba wagira ngo birizana.

Burya hari impamvu ituma urukundo rwa babiri ruryoha ariko mu gihe bateshutse bikaba bibi.

Mu rukundo, hari ibyo abantu birinda kuko bishobora kurwangiza ndetse n’ibyo bakora kuko ari ingenzi kuri bo no ku mubano wabo.

Uzasanga hari ibintu bifatwa nk’imungu y’urukundo (Virus)  bituruka kukuba abantu bataganiriye, ibi bikaba biteza ingaruka zo kutarambana kuko ibiganiro bifatwa nk’inkingi ya mwamba ituma urukundo rukomera.

  • Amafaranga

Amafaranga rimwe na rimwe afatwa nk’umwanzi wangiza umubano w’abakundana, yaba ku musore n’umukobwa cyangwa umugabo n’umugore.

Abahanga kuri iyi ngingo, bagira bati:“Urukundo ni rwiza, ariko ruba rwiza kurutaho iyo rurimo amafaranga. Gusa ariko, hari n’abavuga ko amafaranga ari imungu y’urukundo”.

  • Iyo abakundana batari hamwe

Aha, hatangwa urugero rw’uko nk’iyo umukunzi wawe abonye akazi kure bibatera kuburana by’igihe runaka, bityo urukundo rukagenda gake. Ibi bikaba byanaviramo abakundanye gutandukana.

  • Umubano w’abamaze kurushinga

Kuri iyi ngingo, hibandwa cyane ku kudatera akabariro.

Havugwa ko iyi ari impamvu ikomeye yatera ugutandukana, kuko mu gihe abashakanye batari hamwe ku bw’impamvu z’akazi, aho umwe ashobora kumara amezi hafi atatu cyangwa akanarenga atarabonana n’uwo bashakanye ngo habeho kubaka urugo, ibi bishobora gushyira akadomoku mubano.

Ishingiro ry’ibi byose, ni buryo abantu bashakamo amafaranga bivuye inyuma, ugasanga byangije ibitari bike mu mibanire.

  • Ibura ry’ikizere hagati y’abakundana

Aha, havugwa ko iyo uburiye ikizere uwo mukundana cyangwa mwashakanye, habaho gushyamirana bya hato na hato.

Uku guhora mutongana bya hato na hato, byangiza umubano w’abakundana by’umwihariko abashakanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *