Ubutumwa bw’Ingabo za EAC muri DR-Congo bwongerewe igihe

Inama y’abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yongereye Amezi Atatu ubutumwa bw’Ingabo zawo (EACRF) ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugarura Umutekano.

Manda y’ingabo za EACRF yari yitezwe kurangira ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Ubu yongerewe kugeza ku itariki ya 8 Ukuboza (12) uyu mwaka, mu gihe hagitegerejwe “raporo y’isuzuma y’akanama k’abaminisitiri”.

Iyi nama yabereye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yari iyobowe na Perezida w’u Burunidi Evariste Ndayishimiye, ari na we mukuru wa EAC muri iki gihe.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’icyumweru abasirikare ba DR-Congo bishe abantu nibura 43, bata muri yombi abandi 168, mu bigaragambyaga basaba ko Ingabo z’Akarere n’iz’umuryango w’abibumbye zo kubungabunga amahoro (MONUSCO) ziva mu gihugu, bazishinja kunanirwa gukemura ikibazo cy’umutekano mucye.

Mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yari yakangishije ko niba nta musaruro ushimishije ingabo z’akarere zigaragaje mu burasirazuba bw’igihugu cye, zari kuhava mu kwezi gukurikiyeho.

Icyo gihe, ari mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana mu ruzinduko mu bihugu byo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), Tshisekedi yagize ati:

“Ikigaragara ni uko hari ibibazo by’imikorere n’uyu mutwe w’ingabo z’akarere”.

Tshisekedi yavuze ko ubundi Ingabo z’Akarere zari gufatanya n’Ingabo za DR-Congo, FARDC, mu guhatira umutwe w’Inyeshyamba wa M23 kuyoboka inzira y’amahoro, ari yo guhagarika imirwano, gusubira inyuma no kwegeranyiriza hamwe abagize M23.

Nyuma, EAC yavuze ko inshingano y’Umutwe w’Ingabo wayo atari ukurwanya Inyeshyamba, ko ari ukutagira uruhande ubogamiraho.

Mu nama y’abategetsi bo muri EAC yabereye i Bujumbura tariki ya 31 Gicurasi 2023, hari hemejwe kongerera igihe cy’Umutwe w’Ingabo z’Akerere kugira ngo habungabungwe “Intambwe” yatewe.

Inama y’i Nairobi yo ku wa kabiri, yabaye iruhande rw’inama y’Afurika ku mihindagurikire y’ikirere.

Uretse Perezida Ndayishimiye, yitabiriwe kandi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Kenya William Ruto, uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uwa Sudan y’Epfo Salva Kiir, Minisitiri w’intebe wa DR Congo Jean Michel Sama Lukonde, na Minisitiri wa Uganda ushinzwe imirimo wa EAC, Rebecca Kadaga, wari uhagarariye Perezida Yoweri Museveni.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama rivuga ko abo bategetsi bashimye Tshisekedi “ku muhate we wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC” na Ndayishimiye ku muhate we wo gufasha abaturage ba DR Congo mu gushaka “amahoro n’umutekano birambye”.

EACRF igizwe n’abasirikare bava mu Burundi, Uganda, Kenya na Sudan y’Epfo.

Uyu mutwe w’Ingabo washyizweho n’aba Perezida bo mu Karere muri Kamena (6) mu 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DR-Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe.

Kuva mu Kuboza (12) mu 2022, Umutwe w’Ingabo wa EACRF woherejwe muri DR-Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23.

Kuva uyu Mutwe wakubura imirwano mu mpera ya 2021, abantu bagera hafi kuri Miliyoni bamaze guhunga bata Ingo zabo. (BBC)

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, mu nama ya EAC i Nairobi muri Kenya, ku itariki ya 5 Nzeri (9) mu 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *