Basketball: APR WBBC na REG WBBC zirisobanura mu mukino wa mbere wa kamarampaka “Playoffs”

Guhera saa moya z’Umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nzeri 2023, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu kiciro cy’abagore (APR WBBC) n’iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG WBBC), zirisobanura mu mukino wa mbere wa Kamarampaka ubera mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro izwi nka BK-Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali.

REG WBBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze RP-IPRC Huye imikino itatu ku busa (3-0), ibi ni nabyo APR WBBC yakoreye The Hoops Rwanda.

Agaruka kuri uyu mukino, Umutoza wa APR WBBC, Charles Mbazumutima yagize ati:“Twiteguye guhangamura REG WBBC mu mukino wa mbere wo kuri uyu wa Gatatu. Twiteguye bihagije, ndetse mfitiye ikizere abakinnyi banjye ko baza kwitwara neza muri uyu mukino”.

Yunzemo ati:“N’ubwo uza kuba ari umukino ukomeye ndetse buri kimwe cyashoboka, twiteguye buri kimwe muri iyi nzira yerekeza ku gikombe cya Shampiyona”.

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino ya Kamarampaka, APR WBBC yongeye amaraso mashya mu bakinnyi yari isanganywe, igura abakinnyi barimo; Akon Rose Paul Macuei ukomoka muri Sudani y’Epfo ndetse n’Umunyamerikakazi, Cooper Shayla Jonique.

Uyu mukino wa nyuma uhuza izi mpande zombi, ni umwe mu mikino irindwi (7) uzahuza izi mpande zombi, aho ikipe izegukana igikombe isabwa kuzatsindamo imikino ine (4).

Igikombe cy’Umwaka ushize, gifitwe na REG WBBC, iki ikaba yaragitwaye ihigitse APR WBBC ku mukino wa nyuma.

APR women's basketball club will face Rwanda Energy Group (REG) on Wednesday, September 6. Courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *