Dr Ngirente yemeye Umusanzu w’u Rwanda mu kurandura no guhashya Malaria ku Isi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu rugamba rwo kurwanya Malaria, ibi akaba yabigaragaje ubwo ubwo yagiranaga ibiganiro n’itsinda ry’impuguke, abashakashatsi na bamwe mu bafata ibyemezo muri gahunda yo kurwanya iyi ndwara muri Afurika no ku Isi.

U Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya Afurika byabashije kurwanya Malaria ku rwego rwo hejuru, ingamba zagiye zifatwa na guverinoma hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu guhangana n’iyi ndwara yica abasaga miliyoni 500 buri mwaka ku Isi, zatumye igabanuka ku kigero cya 90% mu baturarwanda. 

Mu byagenzaga iri tsinda ryakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente harimo gushimira guverinoma kuri iyi ntambwe yatewe n’uburyo inama mpuzamahanga kuri Malaria yateguwe bihambaye, i Kigali. 

Malaria yarwanyijwe binyuze mu ngamba zitandukanye ndetse n’ubufasha myumvire n’ubuvuzi byagizwemo uruhare rukomeye n’abajyanama b’ubuzima. 

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yijeje aba bafatanyabikorwa ko u Rwanda ruzakomeza gukaza umurego mu rugamba rwo kurwanya malaria, ari nako rutanga umusanzu ku bindi bihugu. 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ubu aho Malaria ikigaragara, hari ingamba zifatwa zirimo no kwifashisha ikoranabuhanga.

Kurandura Malaria ngo birashoboka, ariko izi mupuguke, abaterankunga, abashakashatsi n’abafata ibyemezo mu Rwanda no ku Isi bahuriza ku kuba uru rugamba rutashoboka batabayeho imikoranire hagati y’Ibihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *