Gymnastics: Misiri yegukanye Shampiyona y’Afurika yakinirwaga i Kigali

Ikipe y’Igihugu ya Misiri, yegukanye Shampiyona ny’Afurika y’umukino wa Rhythmic Gymnastics yakinirwaga i Kigali ku nshuro ya 18 yayo.

Muri iyi mikino yakiniwe muri BK-Arena hagati ya tariki 25-26 Mata 2024, Misiri yegukanyemo Imidali 16, irimo 9 ya Zahabu, 4 ya Silver n’indi 3 ya Bronze.

Kwegukana iyi Midali, byatumye Misiri ihiga ibindi Bihugu 13 birimo n’u Rwanda byari byitabiriye iyi mikino yafashwe nk’Amateka ku bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Nyuma yo guhiga ibindi bihugu, Misiri yahise ikatisha Itike yo kuzakina Imikino Olempike yo mu Mpeshyi izabera i Paris mu Bufaransa hagati ya tariki 26 Nyakanga na tariki 11 Kanama 2024, nk’Igihugu kizaba gihagarariye Umugabane w’Afurika.

Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe, Alia Saleh, ku giti cye hashingiwe ku buhanga yagaragaje, nawe yabonye itike yo kuzakina iyi mikino.

Uretse Misiri yakusanyije Imidali myinshi kurusha ibindi bihugu, yaguwe mu Ntege na Angola yegukanye Imidali 6, irimo 1 wa Zahabu, 2 ya Silver n’indi 3 ya Bronze.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’Igihugu cy’Afurika y’Epfo, kegukanye Imidali 5, irimo 4 ya Silver n’undi 1 wa Bronze.

Nka kimwe mu bihugu bigira abakinnyi bakina iyi mikino ku kigero cyo hejuru, Tuniziya yasoreje ku mwanya wa kane, nyuma yo kwegukana Imidali 3 gusa ya Bronze.

U Rwanda nk’Igihugu cyakiriye iyi mikino ntabwo rworohewe, kuko nta Mudali n’umwe rwegukanye.

Gusa, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ruth Ntagisanimana yegukanye umwanya wa ku mu bakinnyi bakinnye ku giti cyabo, mu gihe Stacy Igisigo Maldadi yabonye umwanya wa 11 mu bakinnyi biyereka bakoresheje Uruziga (Hoop), ndetse no mu biyereka bakoresheje Umupira (Ball).

Iyi hampiyona y’Afurika ya Rhythmic Gymnastics, yitabiriwe n’abakinnyi 109, bahagarariye Ibihugu 13.

Ugereranyije n’izindi 17 zayibanjirije, yitabiriwe byo ku rwego rwo hejuru, bitewe n’uko yagombaga gutanga itike y’Imikino Olempike.

Imikino ya Rhythmic Gymnastics yatangiye gukinwa nk’Imikino Olempike, mu 1996, mu mikino Olempike yabereye i Atlanta muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

N’ubwo Abagabo bajya banyuzamo bakayikina, iyi mikino ku ruhando mpuzamahanga, izwi nk’imikino y’abari n’abategarugoli.

Amafoto

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
One participants of the 18th Rhythmic Gymnastics championship showcases her skills during the competition in Kigali. Photos by Olivier Mugwiza
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
One participants of the 18th Rhythmic Gymnastics championship showcases her skills during the competition in Kigali. Photos by Olivier Mugwiza
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
One participants of the 18th Rhythmic Gymnastics championship showcases her skills during the competition in Kigali. Photos by Olivier Mugwiza
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
Egypt topped the medal table of the 18th Rhythmic Gymnastics championship with a total of 16 medals. Courtesy
The New Times
Team Egypt have thus booked their ticket for Paris 2024 Olympic Games scheduled from July 26 to August 11 while Alia Saleh, also Egyptian, qualified for the Olympics in individual category.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *