Rwanda: Nyuma y’Ibiza byo muri Gicurasi Umwaka ushize, Imiryango 4800 imaze kwimurwa

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko nyuma y’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, hamaze kwimurwa imiryango irenga 4800 yari ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi no gukumira Ibiza muri iyi minisiteri, Adalbert Rukebanuka, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu.

MINEMA igaragaza ko mu gihugu hose habaruwe imiryango irenga 8300 ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga. Muri yo, hamaze kwimurwa igera kuri  4768.

Rukebanuka ati “Muri iyi miryango isaga 4800 yimuwe, harimo abo kuri uriya mugenzi wa Sebaya.”

Yavuze ko n’ubwo hari ingamba zafashwe mu kwimura abasenyewe n’ibiza, abaturage badakwiye kuryama ngo basinzire muri ibi bihe by’imvura.

Ati:”Ntabwo navuga ngo baryame basinzire. Umuntu uziko yubatse mu manegeka, uwubatse akoresheje ibikoresho bitaramba, uwo muntu ntabwo akwiye kuryama ngo agubwe neza ibyo bintu atarabikemura. 

Yakomeje agira ati:”Witegereza ko iyo nzu ikugwaho, ahubwo saba uruhushya uyivugurure, uyikomeze. Ibyo biratuma biguha icyizere ko yaryama agasinzira.”

Mu gihe impera z’uku kwezi kwa Mata ziteganyijwemo imvura nyinshi, MINEMA yasabye abaturage gukomeza kubahiriza izo ngamba z’ubwirinzi.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yagaragaje kandi ko mu igenzura ryakozwe, habaruwe ahantu 326 hashobora kwibasirwa n’ibiza bishingiye ku mvura by’umwihariko iyi igiye kugwa muri ibi bihe. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *