Diaspora y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda, bahuriye i Dubai mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro  batandukanye, barimo abahagarariye Imiryango n’ibihugu byabo, abayobozi ba Leta Zunze ubumwe z’Abarabu ndetse n’inshuti z’u Rwanda muri rusange.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, Emmanuel Hategeka, yasabye abitabiriye iki gikorwa gufata umwanya wo kubanza kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane  zishwe muri  Jenoside, ndetse no kuzirikana abayirokotse, ahamagarira amahanga kongera imbaraga mu kwamagana abagikomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bwana Hategeka yavuze ko uyu mwanya wo kwibuka, tuboneraho kuzirikana ubuzima ndetse n’inzozi ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti bavukijwe imburagihe, bicwa mu buryo bw’agashinyaguro, byose bihagarikiwe na Guverinoma yari iyobowe n’intagondwa icyo gihe.

Yagize ati“uko umwaka utashye  dufata umwanya wo kunamira no kuzirikana izo nzirakarengane ndetse no gufata mu mugongo no guhumuriza abarokotse.”

Yunzemo  ko n’uyu munsi aho imyaka igeze, hakiri udutsiko  tw’abantu bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abantu bajijutse ndetse n’impuguke bose bagamije gukwirakwiza inkuru z’ibinyoma zigamije kugoreka amateka.

Ati: “Kwibuka ku nshuro ya 29 bigomba kuba umuhamagaro wo kongera kudukangura, tugahagurukira rimwe tugahangana n’abakomeza gupfobya no kugoreka amateka ya Jenoside.

Ambasaderi Hategeka yakomoje ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’imvugo z’urwango zikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Afurika n’isi muri rusange, agaragaza ko mu gihe imiryango mpuzamahanga idahagurutse ngo ikorere hamwe mu kurwanya ibyo bikorwa mu kwirinda ko hari amateka yakongera kwisubiramo, umuntu ashobora kuzongera guhura n’ibihe bibi by’icuraburindi.

Yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 29 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bitari kugerwaho iyo Igihugu kiba kitayobowe neza, binyuze muri Politiki igamije ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere ry’imibereho myiza ndetse no guharanira ejo heza hazaza.

Yakomeje agira ati: “Turashimira ibitambo by’abacitse ku icumu bemeye gutanga imbabazi ndetse bikaba inzira yakinguriye amarembo y’ubumwe n’ubwiyunge. Turashima kandi abagabo n’abagore bemeye kwitanga bayobowe na Perezida Paul Kagame bakarwanya ubutegetsi bwateguye Jenoside, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ambasaderi Emmanuel Hategeka, yasabye abitabiriye uyu muhango by’umwihariko urubyiruko ko buri wese afite inshingano zo kubungabunga no guhora bazirikana Kwibuka no kurinda ibyagezweho n’Igihugu.

Ati: “Urubyiruko rukeneye gusobanukirwa byimbitse amateka y’u Rwanda ndetse no guhindura imyumvire no kuba intwararumuri z’ejo hazaza nta n’umwe usigaye inyuma.”

Yasoje kandi ashimira abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu iterambere no kongera kwiyubaka k’u Rwanda, avuga ko bashyize ikiganza mu guhindura imibereho y’u Rwanda.

Ati: “U Rwanda rurakinguye kuri buri wese kandi rukeneye ubufatanye buhuriweho mu gutegura ejo hazaza heza.”

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *