Cristiano Ronaldo mu nzira zimuhuza na Real Madrid nyuma y’igihe gito asinyiye Al Nassr

Mu mpera z’ukwezi kwa 12 k’Umwaka ushize w’I 2022, nibwo kizigenza Cristiano Ronaldo yabonye ikipe nshya yo muri Saudi Arabia, Al Nassr. Yerekeje muri iyi kipe nyuma yo kuva muri Manchester United ashyamiranye nayo, nyuma y’amagambo yayivuzeho mu kiganiro Talk Sports yakoranye na Piers Morgan.

Muri iki kiganiro yavuze ko yagambaniwe n’abayobozi ba Manchester United bagashaka kumusohora mu ikipe ku ngufu, ndetse ko atakubaha Erik Ten Hag kuko nawe atigeze amwubaha.

Mu gihe Cristiano Ronaldo atari afite ikipe yagaragaye akorera imyitozo muri Real Madrid, bisobanuye ko uyu mukinnyi yibona muri iyi kipe yakoreyemo amateka ndetse n’abayobozi ba Real Madrid bakamwibonamo.

Na nyuma y’uko uyu mukinnyi asinyiye Al Nassr yagiye gusura imyitozo ya Real Madrid mu gihe bayikoreraga muri Saudi Arabia, bitegura gukina na Fc Barcelona ku mukino wa nyuma wa Super Cup.

Nk’uko biri kuvugwa n’ubwo bitaremezwa neza, ngo Perezida wa Real Madrid Florentino Perez ari gutegura umukino wa gishuti uzahuza Al Nassr na Real Madrid. Uyu mukino uzaba mu rwego rwo gutaha sitade ya Santiago Bernabeu ndetse no kugira ngo basezere Cristiano Ronaldo neza, kubera ibikorwa bikomeye yakoreye Real Madrid.

Muri uyu mukino, ngo Cristiano Ronaldo yazakina igice cya mbere akinira Real Madrid, noneho igice cya kabiri agakinira Al Nassr.

Ibi byose ngo byaba ari ugushimira Uyu mukinnyi imyaka 9 yakiniye Real Madrid, ndetse n’ibikombe yabafashije gutwara.

Ntabwo itariki uyu mukino waberaho iratangazwa, gusa ngo biracyari kuganirwaho.

Cristiano Ronaldo yakiniye Real Madrid imyaka 9, ayitsindira ibitego 451 mu mikino 439.

Yatwaranye na Real Madrid ibikombe 4 bya Champions League, ndetse nawe ku giti cye yatwaye Balloon d’Or 4 ari kumwe na Real Madrid.

Cristiano Ronaldo afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakoreye amateka adasanzwe muri Real Madrid.

Cristiano Ronaldo afitanye umubano udasanzwe na Perezida wa Real Madrid, Florantino Perez

 

Ubwo Cristiano Ronaldo wari ukiri muri Real Madrid yegukanaga Igikombe UEFA Champions League mu mukino wakiniwe i Kiev muri Ukraine .

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *