Nshimiye Joseph yasoreje Icyumweru mu nkuta enye


image_pdfimage_print

Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph ukekwaho ubwambuzi bushukana bivugwa ko yakoranye n’abandi bantu babiri.

Nyuma yo kumara igihe ahigwa na RIB ariko agakomeza kwihishahisha ubutabera, Nshimiye Joseph yabanje kugirwa inama yo kwijyana ariko biba iyanga.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2023, ni bwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. rwataye muri yombi Nshimiye Joseph ukekwaho ubwambuzi bushukana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yavuze  ko uru  rwego rwataye muri yombi  Nshimiye Joseph kuri ubu akaba  afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Ati “Yego ni byo. Yafashwe ejo [ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023].”

Ibi bibaye nyuma y’aho tariki 7 Mutarama 2023, abantu barindwi bashyikirije ikirego RIB barega batatu barimo Nshimiye Joseph, Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy.

Nshimiye Joseph ariyongera kuri Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, bafashwe kugira ngo baryozwe amafaranga bivugwa ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n’urusimbi cyiswe Gold Panning A.I, bakanyereza arenga miliyoni 100 Frw.

Bwana Joseph nshimiye yatawe muri Yombi akurikiranyweho Ubwambuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *