Burundi: Abanyabirori bategerezanyije amatsiko Igitaramo cya Kenny Sol


image_pdfimage_print

Rusanganwa Norbert wamenyekanye ku izina ry’Ubuhanzi rya Kenny Sol, mbere yo kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi agiye gutaramira abatuye i Burundi. Aho iki Gitaramo kiri muri bimwe mubyo azakorera hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka w’i 2023.

Kenny Sol ukunzwe na benshi i Burundi, nubwo atari ubwa mbere agiye muri iki gihugu, ni inshuro ya mbere agiye kuhataramira. Azahera mu mujyi wa Bujumbura ku wa 11 Gashyantare 2023 akomereze i Gitega ku wa 12 Gashyantare 2023.

Ni we muhanzi wa mbere uvuye mu Rwanda ugiye gutaramira i Gitega kuva yagirwa umurwa mukuru wa politiki w’iki gihugu.

Agiye i Burundi nyuma y’amezi ane akoranye indirimbo n’umuhanzi waho Double Jay bise ’Quality’, ikaba imwe mu zahuje abahanzi b’i Burundi nabo mu Rwanda zarebwe n’abantu barenga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube.

Nyuma yo kuva i Burundi, uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe azahita akomereza i Burayi, aho afite igitaramo tariki ya 4 Werurwe 2023 i Bruxelles.

Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya ’Team Production’ azagihuriramo na Okkama, Bwiza na Dj Princess Flor.

Byitezwe ko azakorera muri iki Gihugu Ibitaramo bibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *