Uganda: General Muhoozi yatuye Miliyoni 5Frw mu Rusengero, ibyafashwe nko kwamamaza Ishyaka yashinze

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatanze ituro rya miliyoni 5Frw, aho yari yitabiriye amasengesho yabereye muri St. Andrew’s Cathedral.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama mu 2023, ubwo Muhoozi uri mu ruzinduko mu Karere ka Mbale yitabiriye amasengesho yabereye muri iyi Katederali yitiriwe Mutagatifu Andereya.

Amakuru THEUPDATE ikesha Igitangazamakuru NBS, avuga ko ubwo abandi batangaga amaturo, Gen Muhoozi yatanze miliyoni 20 z’amashilingi yavunjwamo arenga gato miliyoni 5Frw ngo azifashishwe n’iyi Katederali mu bikorwa by’iterambere.

Iki Gitangazamakuru cyakomeje kivuga ko byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru ahura ndetse akaganira n’abayobozi n’abaturage b’i Mbale, nyuma y’uko mu  mpera z’iki cyumweru General Muhoozi yatangiye uruzinduko mu burasirazuba bwa Uganda mu bikorwa byo kumenyekanisha igisa n’ishyaka yatangije yise ’MK Movement’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *