Byari ibyishimo ubwo Umukonyine wamamaye muri Filime ‘Umuturanyi’ yasezeranaga mu mategeko n’Umukunzi we (Amafoto)


image_pdfimage_print

Nkurikiyinka Charles wamenyekanye nka Jofure ( Umukonyine) uri mu nkingi za mwamba muri filime ‘umuturanyi’ inyuzwa kuri shene ya YouTube yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kayirangwa Josiane bitegura kurushinga.

Uyu mukinnyi wa Filime yasezeranye imbere y’amategeko ku wa 12 Mutarama 2023, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimuhurura.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bo mu muryango w’uyu musore n’umukunzi we.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, ku mpapuro z’ ubutumire biteganyijwe ko ku wa 21 Mutarama 2023 aribwo aba bombi bazakora ubukwe.

I saa tatu za mu gitondo aribwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera ahitwa ‘Hope Garden’ muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Saa munani z’amanywa, biteganyijwe ko bazasezeranira imbere y’Imana ahitwa ‘Miracle Center Church’ Kabeza, nyuma y’uyu muhango abatumiwe bazakirirwa ahitwa ‘Hope Garden’.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *