Amafoto yashyizwe hanze na Kecapu amugaragaza atwite inda y’imvutsi yavugishije abatari bake

Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye nka ‘Kecapu’ muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya, yashyize hanze amafoto agaragaza ko akuriwe yitegura kwibaruka.

Muri Nyakanga 2022, nibwo yakoze ubukwe na Mutabazi Jean Luc bari bamaze imyaka 10 bakundana.

Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze akavugisha benshi, Kecapu ari kumwe n’umugabo we bamaze amezi asaga atanu babana nk’umugabo n’umugore, bagaragaje ko bitegura kwibaruka

Ifoto imwe Kecapu aba yambaye akantu gakinze amabere gusa ndetse n’igice cyo hasi gasa umukara ariko inda igaragara, umugabo we yambaye nk’Abamasayi amuturutse inyuma afashe ku nda.

Indi baba bambaye nk’uko bari bambaye ariko umwe ahagaze iruhande rwa mugenzi we barebana akana ko mu jisho, Jean Luc afite ibigori ku rutugu.

Indi foto Kecapu aba akenyeye agatambaro kirabura, hejuru ku mabere akenyeye ak’umuhondo yikoreye inkooko iriho imbuto anafashe ikiziriko kirimo ihene imbere ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *