Ntibisanzwe: Mu Kiyaga cya Kivu hagaragaye Inyoni zitoye Umurongo imwe ku yindi nk’izatumanyeho

Kuri uyu wa Gatanu mu Kiyaga cya Kivu ku gice cyacyo cyo mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, hagaragaye ibisa n’ibidasanzwe, aho hagaragaye inyoni zitoye umurongo muri iki Kiyaga rwagati zimeze nk’izatumanyeho.

Bamwe mu bifuza kuruhuka bafata urugendo bakerecyeza ku Kiyaga cyangwa ku Nyanja, ubundi bakurira Ubwato bagatembera mu Mazi rwagati cyangwa bakicara ku Mucanga bagafata icyo kunywa, kurya cyangwa se bakaganira.Nkaba Mukerarugendo bandi, Inyoni na zo ntizatanzwe kuko zagaragaye ziruhukira mu Kivu rwagati, zitonze umurongo nk’izatumanyeho.

Bimwe mu bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda, harimo Inyoni z’ubwoko butandukanye ziba mu byanya binyuranye birimo no ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

 

Inyoni zagaragaye zitonze umurongo zifata akaruhuko mu Kivu rwagati.

Umunyamakuru ufata amafoto, Eric Tuyishime uzwiho ubuhanga mu gufotora, yagaragaje amafoto yafatiye mu Kiyaga cya Kivu mu gace ka Karongi, agaragaza inyoni ziri muri iki Kiyaga.

Izi nyoni ziba zihagaze ku nkingi ziri mu Kivu rwagati, aho kuri buri nkingi haba hariho inyoni, ku buryo buri wese yahita yibaza uburyo zihagaze kuri izi nkingi nk’izatumanyeho.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto, uyu munyamakuru w’amafoto, yagize ati “Buri wese yifuza kuruhuka, rero n’inyoni ni uko. Aha zarimo zishimira amahoro mu mahumbezi y’akayaga k’i Karongi.”

Mu Karere ka Karongi ni hamwe hari ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, kakaba kabarizwamo Hoteli iri mu za mbere nziza mu Rwanda izwi nka Cleo Lake kivu.

Iyi hoteli iteretse neza ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, imaze kuba ubukombe kubera ubwiza bwayo ndetse na serivisi nziza zihatangirwa zituma uwahagiye rimwe ahorana inyota yo kuhasubira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *