Byafashwe nk’ibitangaza: Umugabo wo mu Karere ka Gakenke yakuwe mu Kirombe cyamugwiriye nyuma y’amasaha 48

Habarurema wari umaze iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, yagikuwemo akiri muzima.

Uyu mugabo yagwiriwe n’icyo kirombe ari kumwe na mugenzi we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo bari mu bikorwa byo kugitunganya kugira ngo bagenzi babo b’abakozi bagomba kukizindukiramo, babone uko bakomeza akazi.

Ubwo bari muri ibyo bikorwa imvura yari yaguye ari nyinshi ubutaka bwamaze gusoma, ari nabyo byaje kuba intandaro yo kubagwaho bombi, mugenzi we itaka riramuhushura abasha kuvamo, naho Habarurema kimuhirikira mu mwobo aheramo.

Ibikorwa by’ubutabazi  byatangiye mu rukerera rwo ku wa gatatu, burinda bwira batamubonye barasubika, bikomeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, ku bw’amahirwe bamukuramo agihumeka.

Ni amakuru Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, yahamije agira ati:“Twagize amahirwe tumukuramo akiri muzima. Gusa byagaragaraga ko ananiwe cyane kubera ibyondo byinshi n’amazi y’ibiziba byari byamurengeye. Twihutiye gushaka ambulance imujyana ku bitaro bya Ruli kugira ngo yitabweho”.

Mu gukura Habarurema mu kirombe cyari cyamugwiriye, ubuyobozi guhera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru bwari kuri iki kirombe, ndetse n’abaturage benshi, hifashishwa ibikoresho byabugenewe mu gutobora, amapiki, amasuka bagenda bacukura bakurikiye imyobo cyahirimiyemo, ari nako bifashisha imashini zikogota amazi ziyavana mu bujyakuzimu bwo mu butaka, dore ko imiterere y’aho iki kirombe kiri bitashobokaga kwifashisha imashini kabuhariwe mu gucukura imisozi.

Nyuma y’ibi hahise hafatwa icyemezo cyo kuba hafunzwe by’agateganyo ibirombe 27 byo muri ako gace, kugira ngo bibanze bikorerwe igenzura, cyane ko ari no mu bihe by’imvura nyinshi.

Mayor Nizeyimana akomeza agira ati:“Ni ibirombe bisanzwe bikora binafite ibyangombwa, ariko twabaye tubihagaritse kugira ngo byongere bikorerwe igenzura mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka, zabiberamo muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi”.

“Turasaba abafite ibirombe n’ababikoramo kwigengesera muri iyi minsi, no kugenzura kenshi ko bitashyira ubuzima bw’ababikoramo mu kaga”.

Ikirombe cyakuwemo Habarurema giherereye mu Murenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe, kikaba ari icya Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Ruli Mining Trade Ltd. (Kigali Today)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *