“Nanyuze mu buribwe budasanzwe ubwo nibagishaga Izuru” – Priyanka Chopra 

Umuhindekazi Priyanka Chopra wabaye Miss World 2000, yahishuye ko yibagishije amazuru agamije kongera ubwiza bikarangira bimugizeho ingaruka zikomeye.

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi ukomoka mu Buhinde, wanigeze kwibikaho ikamba rya Miss World mu 2000, yahishuye ibibazo yahuye nabyo nyuma yo kwibagisha amazuru ngo yongere ubwiza.

Uyu muhindekazi umaze kwandika izina muri Hollywood nyuma yo kuva i Bollywood, yatangaje ko yibagishije amazuru kugira ngo arusheho kongera ubwiza nyamara bikamubera bibi atari abyiteze.

Mu kiganiro Priyanka Chopra yagiranye n’ikinyamakuru Rolling Stone, yavuze ibyago yahuye nabyo nyuma yo kwibagisha amazuru ye.

Yagize ati: “Nkimara gutwara ikamba rya Miss World bambwiraga ko nkwiriye kugira ibyo mpindura mu isura yanjye nkakora plastic surgery kugirango nse n’abandi ba miss bo mu bihugu by’Iburayi. Umujyanama wanjye icyo gihe yambwiye ko amazuru yanjye ngomba kuyabagisha bakayagabanya kugirango ndusheho kuba mwiza”.

Ati: “Kuko nanjye nashakaga gusa neza nkanagira isura abampaye akazi bashaka, narabyemeye nibagisha amazuru ariko ntibyagenze nk’uko nabishakaga ahubwo navanyemo ibibazo byanatumye nkundwa muri filime 3 nagombaga gukina”.

Priyanka Chopra w’imyaka 40 yagarutse kubibazo yahuye nabyo nyuma yo kwibagisha amazuru agira ati: “Bakimara kumbaga amazuru yanjye ntiyabaye mato ahubwo yarahengamye bituma mara amezi 6 mba mu rugo ntajya mpasohoka. Guhumeka nabyo byari ibibazo kuburyo nicujize icyatumye mbikora. Papa niwe washakishije undi kuganga akongera kumbaga kugirango amazuru yekuguma ahengamye”.

Priyanka wabaye Nyampinga w'Isi mu 2000 yavuze uko - Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *