Rwanda: BNR yagumijeho inyungu fatizo mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku Isoko

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagumishije inyungu fatizo yayo kuri 7% nk’uko byari bimeze mu gihembwe gishize, kugira ngo bifashe mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro rikigaragara ku masoko.

Ibi byemerejwe mu Nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga y’iki gihembwe yateranye muri iki Cyumweru. Iyi nama ni yo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.

Mu kwezi kwa kabiri, iyi nyungu fatizo yari yashyizwe kuri 7% ivuye 6,5%.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko nyuma yo kubona uko ibiciro ku masoko bihagaze, hafashwe umwanzuro wo kurekera iki gipimo aho kiri.

Yagize ati:“Twasanze nta mpamvu yo kongera kuzamura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu, 7% twari tumaze kugeraho tubona ari iyo.”

“Ku byemezo byagiye bifatwa na leta, birimo ibyafashwe vuba aha byo gukumira gupfa kuzamura ibiciro ku masoko ku biribwa bimwe na bimwe, ari ugukuraho imisoro ku biribwa bimwe na bimwe bikenerwa cyane n’ibindi byari byarafashwe mbere kuri Nkunganire mu gutwara abantu no mu bindi, ibyo byose birafatanya mu kumanura ku gipimo twifuza mu mpera z’umwaka.”

Ubukungu ku rwego rw’Isi burimo uyu mwaka wa 2023, bwitezeho kuzamuka ku kigero cya 2,8% ugereranyije n’uko bwari bwazamutse umwaka ushize kuko bwari 3.4%. Bwana Rwangombwa yagize ati:

Tubihuza n’iriya ntambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse na Covid-19.

Yongeyeho ko ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 6,2% kandi ko hashingiwe ku buryo ubukungu bwari buhagaze mu gihembwe gishize, byitezwe ko iki gipimo kizagerwaho.

Ati:“Icyo gipimo cyihawe tubona ko bizagerwaho nibikomeza uko byagenze mu gihembwe cya mbere.”

Ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, byazamutse kuri 17,7% mu gihe ibitumizwayo biri kuri 27,6%. Icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa kiri kuri 35,2%.

Itakazagaciro ry’ifaranga ry’u Rwanda ryo riri kuri 4,6%, ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *