Bujumbura: Mu nama yahuje abakuru b’Ibihugu bya EAC, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’Umutekano mucye muri RD Congo ari icy’Akarere

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba yateranye kuri uyu wa Gatandatu mu Burundi, yashimangiye ko ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) atari ikibazo cy’icyo gihugu gusa, ahubwo ari icy’Akarere kose, yanzura ko gishobora gukemuga burundu binyuze mu biganiro bya Politiki.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bahuriye i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatandatu taliki ya 4 Gashyantare 2023, uretse Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit, wahagarariwe na Minisitiri we ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Deng Alor Kuol.

Abitabiriye ibyo biganiro byabaye mu mutuzo no mu bwumvikane ni  Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, William Samoei Ruto wa Kenya na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Abakuru b’Ibihugu bakiriye Raporo y’imiterere y’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC yatanzwe n’Umuyobozi Uhagarariye Ibiganiro bya Nairobi netse n’Umugaba w’Ingabo za EAC zoherejwe kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Nyuma yo kugezwaho iyo raporo, byaje kugaragara ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari ikibazo kireba Akarere kose, kandi ko gishobora gukemuka mu buryo burambye ari uko binyuze mu biganiro bya Politiki.

Abakuru b’Ibihugu baboneyeho gusaba ko ibiganiro bihuza impande bireba zose byakongerwa, ndetse hakongerwa imbaraga mu rugendo rwa Politiki binyuze mu biganiro bihuza ibihugu byose bigerwaho ingaruka n’ikibazo cy’umutekano muke cyabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC.

Bakomeje basaba imitwe yitwaje intwaro yose gushyira intwaro hasi byihuse, kuva mu bice yigaruriye ndetse bikajyana n’uko Abagaba b’Ingabo zoherejwe n’Akarere bakaba bagomba guhura mu gihe kitarenze icyumweru kimwe kugira ngo bashyireho igihe ntarengwa cyo kuba iyo mitwe yubahirije ibyo isabwa, ari na ko bashyiraho umurongo unoze wo kohereza abasirikare mu bice bitandukanye mu guhagarika ibikorwa by’inyeshyamba.

Abakuru b’Ibihugu kandi banzuye ko ibihugu byose byemerewe kohereza abasirikare mu butumwa bwa EAC kwihutisha gushyiramu bikorwa ibyo byiyemeje, Guverinoma ya RDC na yo isabwa korohereza abasirikare ba Sudani y’Epfo n’aba Uganda biteguye kuza muri ubwo butumwa.

Bongeye kwemezwa imyanzuro y’Inama baheruka gukorera i Sharm El Sheikh mu Misiri bashima Umuhuza w’Ibiganiro by’i Nairobi washyize imbaraga mu kuzahura ibiganiro by’amahoro.

Banashimye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga bikomeje gutanga inkunga y’amafaranga mu guharanira ko ibiganiro by’i Nairobi n’iby’I Luanda bitanga umusaruro.

Banaboneyeho gushimira Repubulika y’Angola n’iya Senegal byatanze umusanzu ntagereranywa mu biganiro bya Politiki bikomeje. Hanashimiwe kandi inkunga y’amafaranga yatanzwe na Repubulika ya Kenya ndetse n’iya Tanzania mu gushyigikira Ikigega cy’Amahoro cya EAC.

Repubulika y’u Rwanda n’iya Uganda na byo byashimiwe ko byiyemeje gutanga umusanzu wabyo muri icyo kigega cy’amahoro cya EAC, ibihugu bisigaye na byo bisabwa kwiyemeza no gutanga umusanzu wabyo.

Impande zose zirebwa n’urugendo rw’amahoro zasabwe kubahiriza ibyavuye mu myanzuro y’iyi nama ndetse n’ibindi bose byagiye byanzurwa mu nama zayinanjirije, kutubahiriza iyo myanzuro bikazajya bimenyeshwa Umuyobozi Mukuru wa EAC kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.

Imitwe yitwaje intwaro na yo yasabwe gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza kandi igategura ikirere kiyorohereza kwitabira ibiganiro by’amahoro na demokarasi byitezwe mu gihe kiri imbere.

Abakuru b’Ibihugu bashimye Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, Evariste Ndayishimiye

kubera ubwitange akomeje kugaragaza mu guharanira ko Akarere karushaho kugarura amahoro no gufasha abaturage ba RDC by’umwihariko mu rugendo barimo rwo guharanira amahoro arambye.

Banagaragaje kandi ko bishimiye uburyo ubwabo n’amatsinda yari abaherekeje bakiranywe urugwiro mu Burundi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *