Gicumbi: Hatangirijwe ubukangurambaga bwo kwita ku bibazo byo mu Mutwe bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune, tariki 03 Gashyantare 2023 hatangirijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha no kwita ku bibazo byo mu mutwe bifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango Mizero Care Organization (MoC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’Akarere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ruvune yahaye ikaze abashyitsi mu ndamukanyo nziza nka “tugire ubukire”, “tugire umutekano”, yerekana abayobozi bashinzwe imirimo inyuranye mu Murenge wa Ruvune harimo n’Inshuti z’Umuryango, inzego z’urubyiruko na Perezida wa IBUKA muri uwo Murenge.

Mu mbyino nziza z’itorero ry’Akagari ka Gashirira, havuzwe umuvugo na Mukeshima wagarutse ku kuvuga uko Jenoside yabaye umwanzi utanya abavukana, ashimira Imana n’Inkotanyi zatabaye u Rwanda zigaharika Jenoside zikabohora Igihugu.

Yibukije agaciro k’abazize akarengane na Jenoside, ingaruka za Jenoside nk’ihungabana ariko umuryango Mizero Care Organization ukaba uje nk’igisubizo ku barokotse Jenoside, asoza asaba abantu bose gufatanya guhumurizanya ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Mizero Care Organization ni umwe mu miryango itari iya Leta ifitanye amasezerano y’imikoranire na MINUBUMWE mu bufatanye n’Uturere twa Gasabo, Kamonyi na Gicumbi, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wo guteza imbere isanamitima, imibanire myiza n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Yifashishije ibipimo birimo raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ku gipimo cy’ubwiyunge mu gihugu (Rwanda Reconciliation Barometer) cyagaragaje ko ababajijwe basubije ko bumva batarakira ibikomere, imibare yazamutse iva kuri 4.6% muri 2015 ikagera kuri 26.7% muri 2020.

Izindi raporo hafi 40 zakozwe harimo n’iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) muri 2018, zigaragaza ko imibare iri hejuru ku bibazo byo mu mutwe cyane cyane ku bifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, aho (RBC RMHS2018) ivuga ko ijanisha ku barokotse Jenoside 27.9% bafite ihungabana, 35% bafite agahinda gakabije, 26% bafite ubwoba bukabije, maze atanga ishusho y’ibibazo byo mu mutwe muri rusange:

• Umubare munini w’urubyiruko rwahawe serivisi z’ubujyanama muri MoC ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bafite imbogamizi zo kubura ahantu hisanzuye, hizewe ho kuvugira ibibazo byabo.

• Abantu bagenda barushaho kumenya ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bifite inkomoko ku ngaruka za Jenoside yakorewe abatutsi, biriho.

• Hari abantu bafite ibyo bibazo ariko ntabwo bazi ko babifite.

• Hari abantu bafite ibyo bibazo, banazi ko babifite, ariko ntibazi inzira banyuramo ngo babone ubufasha.

• Hari abantu bafite ibyo bibazo, banazi ko babifite, ariko bakabura amikoro yo kugana ibigo by’ubuzima kuko serivise zihariye zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zihenze cyane, n’ubusanzwe n’udafite ikibazo bimutera siterese, noneho mwumve ufite ibibazo byo mu mutwe uko bimuremerera. Hari abantu bakenera bene izi serivise baba bari mu byiciro by’abatishoboye.

Mizero Iréné yashimangiye ko hari umusanzu watanzwe n’abakuru mu gukiza ibikomere byatewe n’amateka akomeye u Rwanda rwaciyemo, by’umwihariko umusanzu wa Leta y’u Rwanda binyuze muri MINUBUMWE n’abandi bafatanyabikorwa. Yagaragaraje ko urugendo rugikomeje kandi ko ibibazo byo mu mutwe bireba abato n’abakuze, umubyeyi akarinda umwana, n’umwana akarinda umubyeyi, buri wese agasindagiza undi mu rugendo.

Yavuze ku bikorwa nyamukuru biteganyijwe harimo;

• Ibikorwa by’isanamitima (ibiganiro bivura (individual and group therapy), and online counselling (gahunda ya Vugukire, umurongo utishyurwa: 8050) no gukumira ku bataragaragaza ibimenyetso ku bibazo byo mu mutwe.

• Ibikorwa bigamije imibereho myiza n’imibanire myiza n’ibyo kwiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Mizero Care Organization (MoC), MIZERO Iréné yatanze ubutumwa bw’icyizere aho yagize ati

“Guhashya ibibazo byo mu mutwe birashoboka. Kwemera gusangiza abandi umubabaro wo mu mutima wawe biraruhura, bigakiza bikanongera ubudaheranwa cyane iyo baguteze amatwi. Ibyo na byo ni urugamba, kandi tuzarutsinda dufatanije”.

Yasoje asaba abantu bose babikeneye kugana serivise zita ku buzima bwo mu mutwe aho yagarutse ku butumwa bwa Madamu Jeannette Kagame, mu ibaruwa yageneye urubyiruko aho agira ati

“Uburyo uburwayi bwo mu mutwe bwakirwa mu muryango, ntibisobanura iteka ko nta rukundo ruhari, ahubwo ni uburemere bwo kutamenya no gusobanukirwa ubwo burwayi no kwanga kwemera ko turembye kuko “Imfura ishinjagira ishira”! Maze abantu bagahitamo uburyo budahangana n’ubu burwayi, bikabasenya kurushaho. Nyamara twese turabizi, burya Imfura ntiheranwa!”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi, KAMIZIKUNZE Anastase, yishimiye ko muri 2019 mbere ya Covid-19, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 hagaragajwe ko hari ibibazo byo mu mutwe akaba ashima Leta biciye muri MINUBUMWE ko igisubizo kibonetse kuko ibyo bibazo bigihari kandi bakaba barimo kubiganiraho, aho usanga abarokotse basabwa kugenda ku muvuduko nk’uw’abandi nyamara bahetse urusyo bituma bananirwa mu nzira y’umuvuduko abandi bariho.

Yatanze ingero z’abize kaminuza bamwe kuzirangiza bikabananira, bamwe bakananirwa akazi, avuga ko abo bantu bakeneye kwitabwaho by’umwihariko, asaba abafite ibibazo kudacejeka ahubwo bakabiganiriza uwo bizeye. Yijeje ubufatanye ko biteguye kujya mu matsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa kuko ari ibintu bije bikenewe mu rugendo rwo gukira.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kwita ku buzima bwo mu mutwe muri Mizero Care Organization, Muganga Sylvestre TWIZERIMANA yagize ati :

“Twazanwe no kuvuga ku bibazo bikomeye byatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yashenguye imitima y’Abanyarwanda”.

Yahise asangiza abitabiriye ubukangurambaga ubumenyi ku ndwara zo mu mutwe, aho yagaragaje ko ibibazo byo mu mutwe bitera ubumuga, ko abana, ingimbi n’abangavu 20% bafite ibibazo byo mu mutwe, agaragaza ko kwiyahura ari yo mpamvu ya kabiri itera urupfu ku isi, mu bihugu byabayemo amakimbirane n’intambara, umuntu umwe muri batanu afite ibibazo byo mu mutwe.

Abarwayi bo mu mutwe bakunze guhezwa no kwamburwa uburenganzira bwabo.

Uwahuye n’ihungabana iyo ahuye n’ibimusonga arushaho guhungabana.

Yavuze ko bimwe mu bitera ibibazo byo mu mutwe harimo urupfu, amakimbirane, indwara zisanzwe, ibyorezo nka Covid-19. Yabarangiye umuti wo kugana ibigo nderabuzima, amavuriro, kwitabira ibiganiro bivura, kwivuza ibitekerezo bikomeretse, imyitwarire idasanzwe, uburwayi bwo mu mutwe, bakagarukana icyizere.

Abantu bose yabashishikarije komorana ibikomere babwirana amagambo meza nka “komera, humura nturi wenyine”. Yabujije abitabiriye kuvuga ngo runaka yarasaze agira ati “ntabwo yasaze ni umurwayi wo mu mutwe”, atanga icyizere ko iyo ibibazo byo mu mutwe bivuwe hari icyizere cyo gukira, umutima ugacururuka ukongera ukabaho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu (Vice Mayor, Economic Affairs), Madamu Parfaite Uwera, nyuma yo gutanga ikaze ku bashyitsi baje mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko ntawe udatsindwa,

ati “kugira ibibazo byo mu mutwe ni ibintu bisanzwe. Hano Gashirira twatangirije igikorwa cy’ubukanguramba cyo kwita ku buzima bwo mu mutwe ni urugero rw’ibishoboka. Aya matsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa ni gahunda zigomba kuba izacu. Amatsinda yo kwiteza imbere agomba kutubera umusingi ufatika, tugatera intambwe tukivana mu bukene tugafatanya mu rugamba rw’iterambere.”

Yungamo agira ati “Abafite ibibazo bamwe turabazi, nongere mbishimangire dutinyuke tureke kugira ipfunwe ahubwo tubiganire. Sinasoza ntibukije ko twegereye Kwibuka ku nshuro ya 29, aba bafatanyabikorwa rero ni ibisubizo, baje kuturandata, mureke bizatubere amahirwe yo gukira, babashe gufatanya natwe mu iterambere, ndabasaba ngo turusheho kubigira ibyacu. Ubumwe n’ubudaheranwa ni inkingi ya mwamba. Yijeje Mizero Organization, ubufatanye mu bikorwa byose bigamije gufasha abaturage gukira ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Uyu muyobozi yaboneyeho n’umwanya wo kwibutsa abaturage kugira isuku, uhereye ku babyeyi ukagera ku bato. Yakanguriye abaturage ubufatanye muri gahunda ya “Muturanyi Ngira Nkugire Tugeraneyo.”

Yabakanguriye kandi gahunda yo gutanga Mutuelle de santé, kuboneza urubyaro, ubwizigame muri Ejo Heza, kwirinda amakimbirane mu muryango, kwirinda ibiyobyabwenge bifite n’amazina akomeye nka dunda ubwonko, nzoga ejo n’ayandi, yabibukije kudasesagura umusaruro ahubwo bagashakisha ubundi bukungu, yibukije kandi gucukura amabuye y’agaciro (Wolfram) mu buryo bwemewe hirindwa impanuka, asoza asaba abaturage ubufatanye mu kugira umutekano ntamakemwa mu Murenge wa Ruvune.

Visi Meya w’Akarere ka Gicumbi, madamu Uwera Parfaite yari mu bitabiriye iki gikorwa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *