Basketball: REG BBC yatangiye Imyitozo y’injyanamuntu mbere yo kwerekeza muri BAL 2023 

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu REG y’umukino wa Basketball (REG BBC), yatangiye imyitozo yo ku rwego rwo hejuru mbere y’uko yerekeza i Dakar muri Sebegal kwitabira imikino ya Basketball Africa League (BAL) 2023, iteganyijwe kubera muri Dakar Arena guhera tariki ya 11-21 Werurwe uyu mwaka.

Ni imyitozo itangiye nyuma yo kumenya ko yisanze mu itsinda rimwe na US-Monastir yo mu gihugu cya Tunisia ari nayo ifite iki gikombe, Kwara Falcons (Nigeria), Abidjan Basket Club (Côte d’Ivoire) AS Douanes (Senegal) na Stade Malien (Mali).

Amakuru agera kuri THEUPDATE, aremeza ko iyi myitozo izageza tariki ya 25 uku Kwezi (2), nyuma iyi kipe ikazahita ijya mu mwiherero mbere yo guhaguruka mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Dakar mu ntangiriro za Werurwe (3).

Mu Mwaka ushize, REG BBC niyo yegukanye iyi mikino ya Basketball Africa League (BAL) Sahara conference, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Ferroviario da Beira yo muri Mozambique amanota 94-89.

Gusa, mu mikino yabereye i Kigali ntabwo yahiriwe, kuko yaje gutungurwa mu mukino wa 1/4 isezererwa na Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameroni yari yabaye iya 4 mu mikino yo mu itsinda rya Nile Conference.

Kugeza ubu, abakinnyi bitabiriye iyi myitozo bagizwe na; Pascal Niyonkuru, Prince Muhizi, Beleck Bell Engelbert, Pitchou Manga, Ntore Habimana, Adonis Filer, Dieudonne Ndizeye, Olivier Shyaka na Jean de Dieu Umuhoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *