Saint Valentin: Nsabimana Aimable yasabye Grace kumubera Umugore (Amafoto)

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Grace nawe yemera kuzamubera umugore.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, nibwo Aimable Nsabimana yasabye umukunzi we Grace ko yamubera umukunzi w’ibihe byose ndetse nawe amubwira Yego atazuyaje.

Nsabimana Aimable yateye ivi ku nshuro ya kabiri kuko mbere yari yasabye Issa Leila kumubera umugore ku wa 21 Gashyantare 2021.

Nsabimana yateye ivi mu gihe hashize igihe gito yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, ari myugariro wayo.

Usibye kuba ari myugariro wa Kiyovu Sports, Aimable Nsabimana yabaye kapiteni wa Police FC, akinira ikipe ya Minerva Punjab yo mu Buhinde, APR FC ndetse na Marine FC.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *