Basketball: Ikipe y’Igihugu yageze i Kampala mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika


image_pdfimage_print

Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Igihugu y’Abagore yahagurutse i Kigali yerekeza ku Murwa mukuru w’Igihugu cya Uganda, Kampala, aho yitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika ( FIBA Women’s AfroBasket Zone V Qualifiers), imikino iteganyijwe kubera muri Lugogo Arena guhera tariki ya 14 kugeza ku ya 19 uku Kwezi kwa Gashyantare 2023.

Iyi kipe yahagutse ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ijyanye na RwandAir.

Biteganyijwe ko muri iyi mikino y’amajonjora, izahurirmo na Egypt (Misiri), Kenya na Sudani y’Amajepfo (South Sudan). Yombi azishakamo ikipe imwe (1) izabona iyi tike.

Ni mu gihe u Rwanda rwo rufite iyi tike, kuko arirwo ruzakira iki gikombe cy’Afurika mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.

N’ubwo u Rwanda rufite iyi tike, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Sheikh Sarr yahisemo gukoresha iyi tike mu rwego rwo kumufasha kwitegura iri Rushanwa neza.

Iyi mikino ikinwa buri myaka ibiri (2) ihawe umugisha n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (International Basketball Federation ‘FIBA’), yitabirwa n’amakipe y’Ibihugu byo kuri uyu Mugabane yabonye itike.

Iki gikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda, biteganyijwe ko kizakinwa hagati ya tariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 06 Kanama uyu Mwaka w’i 2023.

Abakinnyi umutoza Sarr yitabaje berekeje muri Uganda

Faustine Mwizerwa, Odile Tetero, Laurance Imanizabayo, Ramla Munenzero, Rosine Micomyiza, Martine Umuhoza, Chantal Ramu Kiyobe, Assouma Uwizeyimana, Jane Dusabe, Sandrine Rutagengwa, and Charlotte Umugwaneza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *