Amagare: Umutoza Sempoma yatangaje abakinnyi 5 bazaba bagize ikipe y’Igihugu izakina Tour du Rwanda 2023


image_pdfimage_print

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda), Sempoma Felix, yatangaje urutonde rugizwe n’abakinnyi batanu (5) bazahagararira Igihugu muri Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 15 guhera tariki ya 19 kugeza ku ya 26 Gashyantare 2023.

Aba bakinnyi batanu (5) bakuwe muri 16 bari bahamagariwe umwiherero watangiye tariki ya 23 Ukuboza (12) mu Mwaka ushize w’i 2022.

Aba bakinnyi bagizwe na Mugisha Moise, Jean Bosco Nsengimana, Samuel Niyonkuru, Masengesho na Eric Manizabayo.

Mugisha Moise yegukanye agace ka munani (8) muri Tour du Rwanda y’Umwaka ushize (2022), ahita anakora amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace (Etape) guhera mu 2019 ubwo iri rushanwa ryashyirwaga ku rwego rwa 2.1 n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (Union Cycliste Internationale ‘UCI’)

Mugisha Moise atangaza ko no muri uyu Mwaka nabwo intego ari ukwitwara neza nk’uko yabikoze mu Mwaka ushize.

Aba bakinnyi bari gukorera Umwiherero mu Karere ka Musanze mu Kigo cya Africa Rising Cycling Center (ARCC), batangaza ko intego ari ukuzaba inyuma Mugisha Moise, bakamufasha kuzegukana iri rushanwa mpuzamahanga.

The Stunning, Wildly Underrated Tour du Rwanda | The Pro's Closet

Kigali-Gisagara, imwe mu nzira zizifashishwa muri TOUR DU Rwanda 2023. -  Kigali Today


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *