Amasezerano y’ubufatanye arimo aya Politike n’Uburezi ni amwe mu yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Yorudaniya

Ibihugu by’u Rwanda na Jorudaniya bimaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Jordan akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ayman Safadi uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi bemeza ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe wungirije wa Jordan Ayman SAFADI ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Jordan mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize wa 2022, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Umwami Abdullah II.

Ibihugu byombi kandi bisanganywe ubufatanye mu nzego z’umutekano n’igisirikare by’umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubuwererane Dr Vincent Biruta avuga ko ibihugu byombi bifatanya mu bikorwa by’ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu karere, mu burasirazuba bwo hagati ari naho Jordan iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique.

Image

Image
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta

 

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Jordan akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ayman Safadi.

 

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *