Starlink yahawe ikaze mu Rwanda ngo irukwirakwizemo Murandasi

Kuri uyu wa Gatatu, Kigali Convention Center, habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa Starlink ukwirakwiza internet mu bice bigoye hirya no hino ku Isi hifashishijwe ibyogajuru.

Ni nyuma y’uko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isanzure (RSA), rwahaye uburenganzira Starlink, bwo gutangira gukorera mu Rwanda.

Uyu mushinga uje gukemura bimwe mu bibazo bya internet ahanini bigaragara mu bice by’ibyaro bigize iki Gihugu.

Hitezwe ko kandi ku ikubitiro uyu mushinga uzagezwa mu mashuri 500 yo mu bice bya kure atagerwagaho na internet isanzwe, ibi bizafasha abarimu ndetse n’abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo mu buryo bugezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *