Itsinda rya B2C ryageze i Kigali gususurutsa Igitaramo cya Jazz Junction (Amafoto)

Itsinda rya B2C riri mu bahanzi bagezweho i Kampala muri Uganda, riri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho ryitabiriye Igitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Abasore bagize iri tsinda ‘B2C Kampala Boys’ ryageze mu Rwanda, aho ryitabiriye Igitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba tariki ya 24 Gashyantare 2023.

Iri tsinda ryageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege ka Kigali i Kanombe ku Gicamunsi cyo kuri uyu 3.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere B2C ije mu rwanda, kuko yahaherukaga tariki ya 28 Mata 2022, ije gukorana Indirimbo na Bruce Melody bise ‘Curvy Neighbour’.

B2C izwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Gutujja yakoranye na Rema, Munda-Awo, Gutamiiza bakoranye na Goodlyfe n’izindi nyinshi zirimo na No you no Life bakoranye na The Ben ndetse na Sugar bakoranye na DJ Pius.

Uretse B2C, abahanzi barimo Kidum nawe uzagaragara muri iki Gitaramo biteganyijwe ko agera mu Rwanda saa 21:30’  zo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023.

Mu gihe kuri uyu wa Kane, saa moya z’ijoro, aba bahanzi bombi bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru kizagaruka kuri iki gitaramo. Bazagira kandi n’umwanya wo guhura n’abafana babo.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizabera muri Camp Kigali, abazakitabira bakazasusurutwa n’aba bahanzi bombi kongeraho Umunyarwanda Munyaneza Confiance ‘Confy”.

Amafoto

Iki Gitaramo giteganyijwe kubera ahazwi nka Camp Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *