Amagare: Nyuma yo kwanga Kandidature ya Ngendahimana ku mwanya wa Perezida, Amatora yasubitswe

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, ryasubitse amatora yo gutora komite nyobozi nshya yari ateganyijwe tariki ya 21 Ukwakira 2023.

Ni amatora yari gukorwa binyuze mu nteko rusange idasanzwe, nyuma y’uko abari bagize komite yatowe muri Kamena y’Umwaka ushize bari bayobowe na Abdallah Murenzi beguye mu gihe hari n’abakurikiranywe n’Inkiko.

Ugusubika aya matora, kwatewe n’uko Ladislas Ngendahimana wiyamamazaga nk’Umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida abuze ikipe imutangaho Umukandida, mu gihe amategeko agenga amatora avuga ko kugira ngo umuntu yiyamamarize umwanya runaka, agomba kuba afite ikipe avuyemo.

Amakuru THEUPDATE ikesha umwe mu bari mu kanama gashizwe gutegura amatora, avuga ko amatora yasubitswe mu rwego rwo gutanga igihe ku bakandida bashya bifuza kwiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe.

Mu gihe aya matora azaba akozwe, biteganyijwe ko Abanyamuryango 10 bagize iri Shyirahamwe, bazitoramo; Perezida, ba Visi Perezida 2, Umunyamabanga n’Umubitsi.

Agaruka ku kigiye gukurikiraho, Bwana Rene Pele Kamanda ukuriye Komisiyo y’Amatora muri Ferwacy, yavuze ko tariki ya 17 Ukwakira 2023, hateganyijwee inteko rusange idasanzwe, iyi ikaba ariyo izafata umwanzuro ku kigomba gukorwa.

Ati:“Iyi nteko rusange niyo izagena Amatariki azaberaho Amatora ndetse n’ibisabwa ku bakandida”.

Kuri ubu, iri Shyirahamwe riyobowe na Visi Perezida wa kabiri, Liliane Kayirebwa, nyuma y’uko Abdallah Murenzi yeguye mu minsi ishize.

Abdallah Murenzi yagiye ku buyobozi bwa Ferwacy mu 2019 asimbuye Aimable Bayingana wari umaze imyaka ibiri mu myaka ine we na komite ye bari batorewe.

Kugeza ubu, Abakandida batanze Kandidature zikemerwa barimo; Albert Bizimana watanzwe n’ikipe ya Muhazi Cycling Club and Francine Mukabayizere wataznwe na Les Amis Sportifs. Aba bakaba barazitanze ku mwanya w’Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe, mu gihe Arlette Ruyonza watanzwe Umukandida n’ikipe ya Nyabihu Cycling Team yiyamamarije umwanya wa kuba Visi Perezida wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *