Rwanda: Gaz Méthane yo mu Kiyaga cya Kivu imaze gutanga Megawatt 37.5 

Mu gihe kuri ubu, Uruganda rutunganya Gaz Méthane mu Kiyaga cya Kivu rukayibyaza Amashanyarazi rurimo gutanga Megawatt 37.5 mu zisaga 50 rugomba kohereza mu muyoboro mugari w’Amashanyarazi.

Aho rwubatse Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, abaruturiye bavuga ko uretse kongera ingano y’Amashanyarazi Igihugu gikeneye rwatanze n’akazi.

Bavuga kandi ko byatumye begerezwa Ibikorwaremezo bitandukanye, bizamura agaciro k’Ubutaka bwabo bukunze kwifuzwa n’Abashoramari mu Bukerarugendo

Hashize hafi imyaka 4, Uruganda rutunganya Maz Methane ruyikuye mu Kiyaga cya Kivu rukayibyazamo Amashyanyarazi rutangiye kubakwa.

Mu Birometero 6 uvuye ku mwaro aho uruganda nyirizina rwubatse werekeza mu Mazi hagati, aho niho hari ibikorwaremezo bifasha gucukura Gazi Methane iri muri Metero ziri hagati ya 300 na 400 z’ubujyakuzimu y’Amazi y’iki Kiyaga.

Enjeniyeri Byilingiro Maxmillien umuyobozi w’uru ruganda, avuga ko kuri ubu imashini 3 zikurura neza gaz mu mazi ikoherezwa i Musozi inyuze mu mpombo ziri muri Metero 20 z’ubujyakuzimu mu Mazi, aho zinyura, uhamenya kubera ibimenyetso byahashyizwe

Gaz igeze i musozi ishyikira aho yagenewe gutunganywa no kuyungururwa, methane igatandukanywa n’izindi Gaz z’ubwoko butandukanye iba yazanye nazo.

Megawati 37.5 kuri ubu uru ruganda rwa Shema Power Lake Kivu rutanga, zitunganyirizwa mu gice cya 3 ari nacyo cya nyuma kuko gishamikiyeho umuyoboro wohereza Amashyanyarazi yabonetse, akinjizwa mu muyoboro mugari w’Amashyanyarazi y’Igihugu

Megawati zose zisaga 50 zitezwe kuri uru ruganda, nta gihindutse zizaboneka mu Mezi ya mbere y’Umwaka wa 2024, umushinga urangire utwaye Miliyoni 300$.

Umuyobozi Mukuru wa Shema Power Lake Kivu Company, Eng Kabuto Alex avuga ko imirimo yo kubaka uruganda ubu igeze kuri 85%

Ishoramari ryashyizwe aha Nyamyumba, ryabereye amahirwe Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye barimo abo ryahaye akazi mu ruganda.

Ubuyobozi bw’iyi Company yubaka uru ruganda bugaragaza ko bwiteguye kongera ubushobozi bwa Megawatt rutanga zikaba zagera ku 100.

Ubwumvikane buramutse bugezweho hagati yayo na Leta, izo Megawatt zasaba inyongera y’ishoramari rya Miliyoni 100$, ubundi umushinga wose ukaba warangira utwaye Miliyoni 400$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *