Basketball: Michael Dixon mu Muryango winjira muri APR BBC

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR BBC iri mu biganiro bya nyuma n’Umukinnyi w’Umunyamerika Michael Dixon mu gihe yitegura kwinjira mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) mu Mwaka utaha w’i 2024.

APR BBC iri mu myiteguro yo kuzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’i 2023 itsinze ikipe ya REG BBC imikino 4-0.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe no gukatisha itike yo kuzakina iyi mikino, ubuyobozi wa APR BBC, butangaza ko Michael Dixon ari umwe mu bakinnyi b’ibanze buziyambaza byanze bikunze.

Umunyamabanga w’iyi kipe, Eric Kalisa Salongo yagize ati:“Hari ibiganiro by’ibanze twagiranye hagati y’impande zombi. Ntago ari Dixon gusa, hari n’abandi bakinnyi twaganiriye. Mu gihe byaramuka bikunze ko badusinyira, ni kimwe mu bizadufasha kuzitwara neza muri iri rushanwa”.

Yakomeje agira ati:“Turabizi ko mu minsi ishize yari afite imvune, ari nayo yatumye adakinira Patriots BBC mu mikino ya Play-Offs. Gusa, turi kumukurikiranira hafi, mu gihe yaba yakize ntakabuza tuzahita tumusinyisha, kuko ni umwe mu bakinnyi dukeneye byanze bikunze”.

Dixon uri kwirukwaho na APR BBC, yegukanye irushanwa rya BAL inshuro imwe ndetse anaritorwamo nk’umukinnyi warihizemo abandi inshuro imwe.

Ku myaka 32, uretse gukina imikino ya BAL ari mu ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya, Dixon yanyuze mu zindi Shampiyona zinyuranye zirimo; Shampiyona ya Lithuania, Czech, Ubugereki, Turukiya, Isiraheli, Ubutaliyani, na Canada.

Amakuru THEUPDATE ifite, ni uko APR BBC izatangira kwitegura iri rushanwa guhera tariki ya 01 Ukuboza 2023 ntagihindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *