Amafaranga ntagura Intsinzi: Patriots BBC yatsinze APR BBC inayiha ikaze muri ‘Gymnasium nshya ya Lycée de Kigali’

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, muri Gymnasium nshya ya Lycee de Kigali yatashywe kuri uyu wa Gatanu, rwari rwambikanye hagati ya Patriots BBC n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu ‘APR BBC’. Ni umukibo Patriots BBC yegukanye ku manota 67-60.

Ni umukino wari ishiraniro, by’umwihariko wari witezwe n’abatari bacye mu bakunzi ba Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Wagiye kuba, APR BBC ihanzwe amaso n’abatari bacye banayihaga amahirwe, bashingiye ku bakinnyi basanzwe bakomeye muri uyu mukino imbere mu gihugu yaguze muri uyu Mwaka w’Imikino, barimo nka ‘Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Elie Kaje, Bush Wamukota na bagenzi babo..

Mu gihe Patriots BBC yafatwaga nk’insina ngufi n’ubwo yari yagaruye umutoza ufatwa nk’uwayo, Henry Mwinuka nyuma yo kumara imyaka hafi 3 muri REG BBC ariko akaza gutandukana nayo mu ntangiriro z’iyi Shampiyona.

Uyu mutoza ni nawe umuntu atabura kuvuga ko yaba itandukaniro hagati y’amakipe yombi, n’ubwo Patriots BBC yari yagauruye Gasana Kenneth udakunze kuyikinira imikino myinshi ya Shampiyona, ndetse Gasston Ndizeye Dieudonne utari uhari ubwo iyi kipe yakorwaga mu jisho na Orions ku ikubitiro.

Muri uyu mukino watangiye ukererewe hashingiwe ku isaha ya saa 18:00 wagombaga gutangiriraho, ahubwo ugatangira hafi saa 18″30’, iminota 10 ya mbere yawo yegukanywe na APR BBC yari ifite amanota 23 kuri 16 ya Patriots BBC.

Uyu musaruro ntabwo wakomeje guhira APR BBC, kuko agace ka kabiri, Patriots BBC yagatsinze ku manota 23 ku 09, gusa APR BBC yaje kwisubiraho mu gace ka gatatu, kuko yakegukanye ku manota 16 kuri 11 ya Patriots.

Mu gihe aka nyuma kanasozaga umukino, Patriots yakegukanye ku manota 17 kuri 12, inegukana uyu mukino wari ishiraniro ku ntsinzi y’amanota 67-60.

Hagumitwari Steve wa Patriots BBC, umwe mu bakinnyi ngenderwaho bayo niwe wahize abandi muri uyu mukino, kuko mu manota 67 ikipe ye yatsinze, ubwe yinjije mu nkangara 20 wenyine.

Uyu mukino wagiye gukinwa buri kipe izi ko ishobora kuwubururaho Igikombe, ni uwa mbere wari ukiniwe muri Gymnasium kuva uyu Mwaka w’imikino 2022/23 watangira

Mbere y’uko aya makipe asakirana, Patriots BBC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 15 mu gihe APR BBC yari ku wa gatatu na 12, mu gihe ikinafite imikino 2 itarakina.

Patriots iyoboye urutonde rwa Shampiyona, yagiye muri uyu mukino imaze gutakaza umwe gusa kuva Shampiyona yatangira, mu gihe APR BBC yari itaratakaza n’umwe mu mikino 6 ya Shampiyona.

Henry Mwinuka utoza Patriots BBC, yagiye muri uyu mukino amaze kwakira amakuru meza y’uko uretse Kenneth Gasana, na Kendall Lamar Gray yari buze kuba ari intwaro ari bukoreshe muri uyu mukino yazaniwe n’ubuyobozi we.

Impande zombi zari zinjiranye muri uyu mukino akanyamuneza, kuko zari zegukanye intsinzi zo kuri uyu wa Gatanu, aho Patriots yatsinze Tigers amanota 77-62, mu gihe APR BBC yari yatsinze Kigali Titans 74-58.

Ni mu gihe kandi Rwanda Energy Group (REG BBC) ifite igikombe cya Shampiyona ishize yari yisengereye IPRC-Kigali 97-53.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *