Rwanda: Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hagiye gushyirwaho ishuri ryigisha Abashoferi by’Umwuga

Spread the love

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ‘MININFRA’yatangaje ko hagiye gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b’umwuga, Minisitiri Dr Nsabimana Erneste avuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kurwanya impanuka za hato na hato ziterwa n’amakamyo.

Hashize igihe hirya no hino mu gihugu hagaragara impanuka mu muhanda zitewe n’imodoka z’amakamyo.

Bamwe mu baturage bavuga ko bihangayikishije, bakavuga ko bakeka ko umunaniro ari imwe mu mpamvu y’izi mpanuka.

Uyu munaniro ukekwa n’abaturage wemezwa na bamwe mu bashoferi ndetse na banyiri izi modoka, bavuga  ko kandi hakwiye n’ubumenyi bwimbitse kuri bamwe mu bashoferi.

Minisitiri w’Ibikorwa remez,o Dr Nsabimana Ernest avuga ko hari itsinda ryashyizweho ryiga ibibazo byose izi modoka zifite.

Avuga ko kandi hateganywa gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b’umwuga b’izi modoka.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu minsi yashize  nibura buri munsi impanuka zo mu muhanda zahitanaga abantu babiri icyakora ngo uyu mubare waje kugabanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *