Nyuma y’itahwa rya Gymnasium ya Lycee de Kigali, Min Munyangaju yashimye NBA-Africa ifasha Basketball y’u Rwanda gutera imbere

Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju yashimye uruhare rwa NBA Africa mu gufasha u Rwanda kuruha ibikorwaremezo bigezweho byifashishwa mu gukina Umukino wa Basketball.

Ibi Minisitiri Munyangaju yabitangaje kuri uyu wa Gatanu (5) ubwo hatahwaga ku mugaragaro Gymnasium ya Lycee de Kigali yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe nyuma yo gusenya iyari ihari byagaragaraga ko itakijyanye n’iterambere.

Iyi Gymnasium ifite imyanya 1500, yatangiye kubakwa mu Kwakira (10) k’Umwaka ushize w’i 2022, yubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Komite nyobozi y’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Nyuma yo gutahwa, byitezwe ko izafasha ibihumbi n’ibihumbi by’urubyiruko rutuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero, kuyifashisha mu gukina uyu mukino omu buryo bugezweho, hatanarengejwe ingohe ko izajya yakira imikino y’ababigize umwuga, irrimo Shampiyona n’andi marushanwa ategurwa imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Abayobozi banyuranye, yaba abanyamahanga n’imbere mu gihugu, bari bahuriye muri iki kigo cy’Ishuli, ubwo hatahwaga ku mugaragaro iki gikorwa remezo kibarirwa ko kizajy acyakira abakabakaba 4000 muri Kigali no mu nkengero zayo.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Minisitiri Munyangaju yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rukomeje kugirirwa ikizere mu bikorwa binyuranye bitegurwa na NBA Africa, aho ibi bikorwa bifasha Igihugu mu guteza imbere uyu mukino by’umwihariko.

Ati:“Imikoranire iri hagati yacu na NBA Africa ni imikoranire twakirana n’amaboko yombi. Iyi ikaba ari nayo itumye tugera ku munsi nk’uyu wo gutaha igikorwaremezo kiri ku rwego nk’uru. Biryo tukaba twishimiye ko kizagirira akamaro Umuryango Nyarwanda”

Yakomeje agira ati:“Iyi nyubako ‘Gymnasium’ n’ubundi bufasha mugenera uyu mukino, byerekana ntagushidikanya ikizere mugirira urubyiruko rwacu rukina umukino wa Basketball”.

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Munyangaju yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rukabungabunga iyi nyubako kugirango izagire akamaro mu gihe kiri imbere.

Aha, yanaboneyeho gusa abakiri bato bakina uyu mukino, gukora cyane bigira kuri bakuru babo bawukina bya kinyamwuga, bityo bakazabakorera mu ngata.

Umuyobozi wa NBA-Africa, Victor Williams, wari witabiriye uyu muhango, agaruka kuri uyu munsi yagize ati:”Kuvugurura iyi nyubako ikongera kubakwa bushya, ni ikimenyetso ntakuka kerekana ko ibikorwaremezo bikoreshwa mu mukino wa Basketball bigomba kujyana n’igihe. Bitari mu Rwanda gusa, ahubwo ni rumwe mu rugero rw’ibyo duteganya gukora kuri uyu Mugabane wa Afurika muri rusange”.

Ati:“Ntabwo navuga ko twari kwigeza kuri ibi, iyo hataba uruhare rwo ku rwego rwo hejuru rwatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda. Aha nkaba ntakwibagirwa uruhare ntagereranywa rwa Minisiteri ya Siporo, iy’Uburezi n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ndetse n’iri Shuli rya Lycee de Kigali”.

“Gukora ibikorwa nk’ibi ntabwo wabyishoboza uri wenyine, bisaba gukorana n’abandi kandi mugakora cyane”.

“Ntabwo nasoza ntavuze ko Ibikorwaremezo ari ikintu cy’ingenzi cyane, ariko ikirushijeho no ubunyamwuga kiba kibukanywe”.

Kubaka Ibibuga mu Rwanda birimo n’iki kibuga gishya cyatashywe, kiri muri bimwe mu bikorwa NBA Africa ikorera mu Rwanda, birimo nka ‘ Ingando zizwi nka Junior NBA Camps zijyana n’amasomo y’ibanze ahabwa abazitabiriye. Aya masomo akaba yibanda ku kugira ubuzima buzira umuze no kigirira ikizere, imiyoborere ijyanye n’iterambere, gukorera hamwe no kubana n’abandi neza ndetse no kuba Umujyi wa Kigali wazaba Igicumbi cya Porogaramu zinyuranye za Junior NBA

Muri uyu muhango kandi, Bwana Desire Mugwiza, umuyobozi wa Ferwaba, ko nk’Ishyirahamwe bafitanye Imishinga inyuranye na NBA-Africa.

Yanaboneyeho gusaba abakiri bato kwifashisha iki gikorwaremezo bakazamura impano zabo mu mukino w’Intoki wa Basketball.

Ati:“Tuzakomeza gukora ibishoboka byose dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu mu gutuma hakomeza kwibukwa Ibikorwaremezo bishyigikira Umukino wa Basketball mu Rwanda no gutuma uba umukino uza ku isonga imbere mu gihugu.”

Yasoje agira ati:”Muri macye iyi ni Intangiriro biracyaza”.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju, yafunguye ku mugaragaro Gymnasium ya Lycee de Kigali nyuma yo kuvugururwa.

 

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju aganira n’Itangazamakuru yashimye uruhare ntagereranywa rwa NBA-Africa ikomeje kongera Ibikorwaremezo bya Siporo mu gihugu

 

Players during a friendly game during the inauguration

The indoor stadium has the capacity to host 1500 spectators.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *