Alyn Sano ntavuga rumwe n’abanenga imyambarire ye

Alyn Sano, Umuhanzi uririmba Indirimbo zitwa iz’Isi, wahoze aririmba Indirimbo zo kuramya Imana, yikomye abakomeje kunenga imyambarire isigaye imuranga iyo ari ku rubyiniro by’umwihariko.

Ni mu gihe ubwo yari akiririmba Indirimbo zisingiza Nyagasani yabaga yambaye yikwije nk’uko amategeko y’Amatorero abigena.

Bamwe mu banegwa iyo bambaye imyambaro idahwitse, bavuga ko ubuzima bwabo buba bwinjiriwe kandi bafite amahitamo yo kubutwara uko bashaka mu gihe buba bubanyuze.

Ukunengwa k’uyu muhanzi, kwaje gukurikira amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko iz’abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro.

Abagize icyo bavuga kuri aya mafoto, bavuze ko imyambarire imugaragaraho igayitse ndetse idakwiriye Umunyarwandakazi,.

Agaruka ku bataranyuzwe n’iyi myambarire, Aline Sano yavuze ko n’ubwo bayinenga, ku ruhande rwe ntacyo imutwaye ndetse itamubangamiye na gato.

Sano yagize ati:“Abantu bakwiye kumva ko ndi Umuhanzi. Abankundira Umuziki bakomeze bumve ibihangano byanjye, muri make ntabwo ndi Umuhanzi w’Indirimbo gusa, kuko no mu myambarire ngomba kugaragaza udushya ndetse aho mpagarara nkerekana itandukaniro”.

Imyambarire musigaye mumbonana, iranga Umuhanzi uri mu Bucuruzi, Agaruka kuri iyi ngingo, Sano yagize ati:“Nambara imyenda kubera impamvu, nkubu hari iyo njyiye gushyira ku isoko vuba aha, ni iy’abandi mba ndi kwamamaza. Abantu bakanshyigikiye aho kumpa urw’amenyo”.

Sano, yakomeje avuga ko amagambo y’abantu adashobora kumuca intege kuko azi icyo ashaka.

Nyuma y’uko amaze iminsi ahugiye mu Bitaramo bitegurwa na Sosiyete y’Itumanaho bizwi nka ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, yijeje abakunzi be ko abateganyiriza ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere.

Sano ni umwe mu bahanzi batoranyijwe gutaramira abakunzi b’Umuziki muri ibi Bitaramo biri kuzenguruka Igihugu.

Abandi bahanzi barimo; Niyo Bosco, Bwiza, Bushari, Afrique, Riderman na Bruce Melodie.

Amafoto agaragaza Alyn Sano mu bihe bitandukanye ubwo yari yitabiriye Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *