Umunsi wa 6 wa Shampiyona: APR FC yatokojwe, Gasogi Utd na Gorilla FC zigwa miswi, Mukura VS&L iramwenyura, Etincelles iterwa mpaga


image_pdfimage_print

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, haraye hakomeje imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Umwaka w’i 2023/24.

Ni umunsi waranzwe no gutungurwa kw’amwe mu makipe asanzwe afatwa nk’ibikonyozi muri ruhago y’u Rwanda.

Uyu munsi wakinweho imikino ine, irimo uwahuje; Gorilla FC vs Gasogi United, APR FC vs Bugesera FC, Etincelles vs Musanze na Mukura vs Sunrise FC.

Uretse abakurikiranye imikino yabereye i Kigali n’uwabereye i Huye, abari i Rubavu bo batashye amara masa, kuko Etincelles yari mu rugo kuri Sitade Umuganda yahaterewe mpaga na Musanze FC, nyuma yo kubura Ingobyi y’Abarwayi (Ambulance/Imbangukiragutabara).

Umusaruro waranze iyi mikino

  • Etincelles 0⃣➖3⃣Musanze FC (Mpaga)
  • Gorilla FC2⃣➖2⃣Gasogi United (Irakoze Darcy 36′,Yves Habimana 63’||Malipangou 80’,Hamiss Hakim 59’)
  • Mukura VS&L1⃣➖0⃣Sunrise FC (Ndayogeje Gerrard 89′)
  • APR FC1⃣➖ 1⃣Bugesera FC (Victor Mbaoma 17’||Tuyihimbaze Gilbert 89′).

Nyuma y’iyi mikino, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 11, ikaba irushwa amanota abiri na Musanze FC ifite amanota 13 iri ku mwanya mbere.

Mu gihe Bugesera FC yagize amanota arindwi, ayishyira ku mwanya wa gatandatu.

Kuri uyu wa Gatatu nabwo imikino irakomeza

  • Marines FC vs AS Kigali (Sitade Umuganda)
  • Amagaju FC vs SC Kiyovu (Stade ya Huye)
  • Police FC vs Muhazi United (Sitade yitiriwe Pelé)
  • Rayon Sports vs Etoile de l’Est (Sitade yitiriwe Pelé).

Amafoto

APR FC vs Bugesera FC

Bugesera FC players celebrate their goal for equalizer during a 1-1 draw against APR FC on  Tuesday at Kigali Pele Stadium. Photo by Julius Ntare

Image

Image

Image

Image

Image

Mukura VS&L vs Sunrise FC

Image

Image

Image

Image

Gorilla FC vs Gasogi United

Image

Etincelles FC vs Musanze FC

Image

Image

Image

Image


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *