Nyerere Cup: APR VB isangiye itsinda n’ikipe y’Ingabo za Tanzaniya, Police VB izesurana na bagenzi babo bo mu Burundi

Mu ijoro ryakeye, nibwo haraye hakozwe tombola yo gushyira mu matsinda amakipe yitabiriye Irushanwa rya Volleyball ngaruka mwaka ryo kwibuka nyakwigendera Julius Kambarage Nyerere wayoboye Igihugu cya Tanzaniya.

Iri rushanwa rizwi nka Nyerere Cup, rihuza amakipe yo mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba.

Kuri iyi nshuro, rikaba riri kubera mu Mujyi wa Moshi mu Ntara ya Kilimandjaro.

Tombola yo gushyira amakipe mu matsinda no kugena uko Irushanwa rizakinwa, yaraye ibereye muri Hotel ya Reopord.

Iyi Hotel kandi icumbikiye Ikipe ya APR y’abagabo.

Nyuma ya tombola, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR VB yisanze isangiye itsinda na bagenzi babo bo muri Tanzaniya, Jeshi Stars, mu gihe ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police VB nayo yisanze mu itsinda izesuranamo na bagenzi babo bo mu Burundi, Rukinzo Volleyball Club.

Uretse mu kiciro cy’abagabo hakozwe amatsinda, mu bagore bitewe n’umubare muke w’amakipe (5), amakipe azahura hagati yayo, hazamuke ayahize ayandi.

Uko imikino ipanzwe

Abagabo:

  • APR VB (Rw) vs Pentagon VB (Tz)
  • Police VB (Rwa) vs Rukinzo VB (Bur)
  • KADCO VB (Taz) vs Jeshi Stars (Tz)
  • Kilimagnet VB (Tz) vs Magereza VB (Tz)

Abagore:

  • Rwanda Revenue Authority (Rw) vs Magereza VB (Tz)
  • APR Rwanda vs Jeshi Stars (Tz)

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa, uteganijwe gutangira saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, mu gihe imwe mu mikino yakinwe mu masaha ya mbere ya saa Sita.

Agaruka kuri iri rushanwa, Riziki Godwin, Ushinzwe iterambere ry’Umukino wa Volleyball muri Tanzania, yagize ati:“Zimwe mu mbogamizi twahuye nazo ni uko amakipe yose twari twatumiye ataje. Twari twatumiye amakipe 25 yo mu Karere ka Afurika  y’Uburasirazuba, ariko ayabonetse ni 14”.

“Ibihugu bya; Kenya, Uganda na SudanI y’Amajyepfo ntago byashoboye kwitabira, ariko ibi ntibizabuza irushanwa kugenda neza”.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe ane (4), abiri (2) y’abagabo n’abiri (2) mu bagore.

Mu bagabo, ruhagarariwe na APR VB na Police VB, mu gihe mu bagore ari APR WVB na Rwanda Revenue Authority.

Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryakinie mu Mujyi wa Arusha, APR VB na APR WVB yose yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

APR y’abagore yatsinzwe n’ikipe yo muri Kenya DCI (Kenya’s Directorate of Criminal Investigations) amaseti 3-0.

Mu gihe mu bagabo yatsinzwe na General Service Unit (GSU) amaseti 3-1.

Ku ruhande rwa APR VB, Umutoza Rwanyonga Mathayo, yatangaje ko ntakabuza iki gikombe bagomba kugishyira mu bindi babitse.

Ati:“Ubushize cyatunyuze mu rihumye, ariko kuri iyi nshuro ntakosa”.

APR VB yegukanye iri rushanwa mu 2017, ubwo yatsindaga ikipe yo muri Jeshi la Kulinda Taifa amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Amafoto

Nyerere Cup yo muri uyu Mwaka w’i 2023, yitabiriwe n’amakipe 14 kuri 25 yari yatumiwe

 

Uko amakipe aza kwesurana ku munsi wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *