Album Nahawe Ijambo ya Vestine na Dorcas igiye kumurikirwa muri Canada

Abahanzi Vestine na Dorcas bakunzwe mu Ndirimbo zo kuramya no gusingiza Imana, bagiye gukora ibitaramo bizazenguruka Igihugu cya Canada.

Aba bakobwa babiri bigaruriye imitima ya benshi kubera ubutumwa buba buri mu ndirimbo zabo busana imitima ya benshi bigatuma begerana n’Inama, bari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye.

Nk’uko bigaragara ku nteguza y’ibi bitaramo, busa n’aho igihe bizakorerwa batarakimenya cyangwa se bakaba bataragitanza.

Gusa bagaragaje ko bagiye kuzenguruka Canada mu cyo bise ’Nahawe Ijambo Canada Tour.’

Aba bahanzi bafashwa na MI Empire y’umunyamakuru Murindahabi Irene, baheruka gushyira hanze indirimbo bise ’Umutaka’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *