“Guhusha Penaliti tugatsindwa na Sunrise byanteye Ihungabana” – Ssekisambu 

Rutahizamu w’Umunya-Uganda ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, Erisa Ssekisambu yatangaje ko n’ubu adafite amagambo yo gusobanura nyuma yo guhusha Penaliti mu mukino iyi kipe akinira yatsinzwemo na Sunrise igitego 1-0 ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 29 wakiniwe kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare izwi nka Gologota Stadium.

Gutsindwa uyu mukino, byatumye Kiyovu Sports ijya mu mazi abira mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona, mu gihe yagiye kuwukina isabwa byibuze kwunganya, ikaba isabwa gutsinda umukino wa nyuma ikegukana igikombe nta kindi kigendeweho.

Mbere y’uko umukino urangira, Kiyovu Sports yabonye Penaliti yari buyifashe kwishyura igitego yari yatsinzwe na Sunrise, ariko aya mahirwe iyatera inyoni nyuma y’uko Ssekisambu ayihushije.

Uku gutsindwa uyu mukino, byahise biha amahiwe APR FC yo kuyobora ututonde rwa Shampiyona, nyuma y’uko yo yari yakoze ibyasabwaga, itsinda Rwamagana FC ibitego 4-1.

Iyi ntsinzwi na Kiyovu Sports no gutsinda kwa APR FC, byahise bihindura urutonde rwa Shampiyona, kuko n’ubwo amakipe yombi anganya amanota 60, APR FC yahise ifata umwanya wa mbere iwambuye Kiyovu Sports, ku kinyuranyo cy’ibitego.

APR FC ifite amanota 60 n’ibitego 25 izigamye, mu gihe irusha Kiyovu Sports iyikurikiye ibitego 10.

Agaruka ku gahinda yatewe no guhusha iyi Penaliti, Erisa Ssekisambu yagize ati:”Ntacyo mfite cyo kuvuga. Ni bimwe mu bihe bibi ntazibagirwa mu rugendo rwange rwo guconga ruhago, kuko byatumye ikipe yange (Kiyovu Sports) ibura amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona”

Yunzemo ati:”Guhusha Penaliti byibuze yari buduheshe inota rimwe tugakomeza kugira ikizere cyo guhesha ikipe igikombe cya Shampiyona imaze Imyaka 30 idatwara, nta cyo mfite navuga cyangwa se nabwira abakunzi bayo (Kiyovu Sports) ngo bacyumve”.

Erisa Ssekisambu yakomeje agira ati:”Iteka, umupira w’amaguru ugira ibanga ryawo, ntabwo navuga ko twakurayo amaso burundu, kuko wabona ku munsi wa nyuma twegukanye igikombe mu gihe twatsinda Rutsiro, mukeba (APR FC) igatsikira, inyanga cyangwa igatsindwa na Gorilla FC n’ubwo bigoye”.

“Nizeye ntashidikanya ko Imana nsenga idufiteho umugambi kandi mwiza. Ikipe yacu (Kiyovu Sports) izegukana igikombe cya Shampiyona ku munsi wa nyuma”.

N’ubwo APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona, ntabwo yakwikomanga ku gatuza ngo yemeze ko yamaze kuyegukana, kuko umunsi wa nyuma uzakinwa kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ushobora kuzasiga amateka atarigeze kubaho na rimwe muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kuri uyu munsi, APR FC izakirwa na Gorilla FC, mu gihe Kiyovu Sports izacakirana na Rutsiro FC kuri Sitade ya Muhanga.

Image
Umunsi wa nyuma wa Shampiyona uhishe byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *