Amashusho y’Icyogajuru yagaragaje uko Uburusiya buryamiye Amajanja mu gihe bwagabwaho Igitero na Ukraine

Isesengura ryagatagaje imyiteguro ikomeye yubatswe n’Uburusiya mu kwitegura igitero gikomeye bivugwa ko kirimo gutegurwa na Ukraine.

Icyo gitero gishobora kuba gusuzuma gukomeye ubushobozi bw’igisirikare cya Ukraine ko gishobora kugira icyo kigeraho gihereye ku ntwaro cyahawe n’ibihugu by’iburengerazuba.

Mu kwiga ku mashusho amagana y’icyogajuru BBC yabonye impinduka zabaye kuva mu Ukwakira umwaka ushize mu kubaka imihora n’imyobo y’ubwirinzi mu bice Uburusiya bwigaruriye mu amajyepfo ya Ukraine.

Aha hantu hane harerekana uburyo Uburusiya bwiteguye igitero cyo kwigaranzura cya Ukraine n’igitegereje ingabo za Ukraine.

Uyu mwigimbakirwa wafashwe n’Uburusiya mu mwaka wa 2014 waruzwi ho ibikorwa by’amahoteri n’amacumbi yari ku nkengero z’iki kirwa. Kuri ubu ku ntera ya kilometero 25 zirimo ibikorwa by’ubwirinzi byubatswe n’Abarusiya.

Ifoto iri hepfo yerekana ko ku nkengero z’uburengerazuba ahantu hasigaye umucanga gusa Ari ahari imanga n’imisozi.

Icyambere kiboneka ku nkengero ni amenyo ya dragon ni amabimba afite ishusho y’umutemeri yubakishijwe sima yubakirwa kubuza ibifaro n’izindi modoka za gisirikare gutambuka.

Inyuma hari imihora ihisha abasirikare n’intwaro zabo kuburyo abaje batabibona hakaba Kandi haboneka imyobo minini yo kwihishamo ( indaki).

Amabango y’ibiti n’imashini zicukura biboneka kuri izo nkombe byatangaga ishusho y’uko imyiteguro irimbanije ubwo aya mashusho yafatwaga muri Werurwe.

Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko ubu bwirinzi ari ubwo gukanga Ukraine ngo idahirahira gutera Crimea inyuze ku nyanja.

Umujyi muto wa Tokmak uri ku muhanda w’ingenzi mu majyepfo ashyira uburasirazuba niho ingabo za Ukraine zishobora kwifashisha mugutandukanya Crimea n’ibindi bice Uburusiya bwafashe muri Ukraine.

Hari amakuru avuga ko abaturage bari batuye uyu mujyi bahavanywe kugirango hahinduke ibikorwa bya gisirikare gusa. Ibi byaha abasirikare uburyo bwo kugera ku ubufasha no kugera ahantu ho guhungira bibaye ngombwa.

Amashusho agaragaza ibirindiro bikajijwe by’uburusiya muri Ukraine, yagaragajwe n’icyogajuru akaba yerekana amahuriro y’imihora iri ku mirongo ibiri yacukuwe mu majyaruguru ya Tokmak icyerekezo Ukraine ishobora gutera iturutsemo.

Hejuru kuri iyi foto ikurikira hariho icyobo cyo kurwanya ibifaru, mu busanzwe iki cyobo kiba gifite metero 2.5m z’ubujyakuzimu kikaba umutego ku bifaru by’umwanzi bigerageje gutambuka.

Inyuma y’icyo cyobo hari imirongo myinshi  y’amenyo menshi ya dragon n’indi mihora, gusa ingabo za Ukraine zishobora guhuri n’indi mitego myinshi.

Kuri iyi foto ikurikira, ibi ni ibindi birindiro bikajijwe by’uburusiya byerekana neza uburyo iki gisirikare cyamaze kwitegura byuzuye Intambara.

Inzobere Mark Cancian wo mu kigo Center for strategy and international studies, aravuga ko bishoboka cyane ko mu mihora yombi hashobora gutegwa za mine.

Ati:” imbunda zitezemo mine ni uburyo busanzwe bwo kwirinda kandi Abarusiya barabukoresha cyane.

Umurongo w’ibyobo by’imitego y’ibifaru iragenda ikagera kuri 35km ku muhanda mukuru wa E 105 mu burengerazuba bwa Tokmak.

E105 ni umuhanda w’ingenzi cyane uhuza agace ka Melitopol gafitwe n’Uburusiya Kari mu majyepfo n’umujyi wa Khakiv mu Amajyaruguru ugenzurwa na Ukraine. Uruhande rugenzura uwo muhanda rushobora gutambutsa ingabo muri ako gace birworoheye.

Igihe ingabo za Ukraine zagerageza gukoresha uyu muhanda, ingabo z’uburusiya zazicogoza zikoresheje imbunda za muzinga ziri inyuma y’ubwirinzi bawushyizeho.

Mark Cancian avuga ko ingabo z’uburusiya  zizi Kandi zitinya intwaro zirimo imodoka zitamenwa Ukraine iherutse kubona.

Rivnopil , Amajyaruguru ya Mariupol;

Icyambu cya Mariupol ni ahantu h’ingenzi hafitwe n’Uburusiya hahuza uburasirazuba n’umwigimbakirwa wa Crimeahose bagenzura. Ahandi Kandi habaye isibaniro rikomeye nyuma y’amezi mensi y’iyi ntambara.

Kuba Uburusiya bwitezeko Ukraine izagerageza kuhisubiza, BBC yanzuye kwiga ku duce dukikije uyu mujyi ibasha kubona ubwirinzi bw’imihora yubatse nk’uruziga.

I Rivnopil agace Gato muri 55km mu majyaruguru ya Mariupol, hari iyi mihora ishobora gutuma abasirikare bahikinga bakanabasha gutambutsa imbunda nini za muzinga kugirango zirase mubyerekezo abazikoresha bashaka.

Ishusho igaragaza imihora n’aho kurasira hafi ya Mariupol.

Aya mashusho yerekana uburyo Uburusiya bwiteguye kurwana ku butaka yafashe kurenza uko bikekwa.

Inzobere zivugako ingabo za Ukraine zishobora gukoresha Amashusho nk’aya y’ibyogajuru na za drones mu kubona ubu bwirinzi no kwiga ku kuburenga.

Alexander Lord wo mu kigo cy’ubujyanama Cybilline Ltd avugako ingabo z’abarusiya zishobora kugerageza kuyoboreza ingabo za Ukraine mu bice bimwe na bimwe bitezwe mo za mine Kandi zishobora kuraswaho za muzinga.

Amashusho y’icyogajuru yerekana neza ubwirinzi buboneka ariko ibi bikaba bishobora no kuba mu mugambi w’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *