Akanze uraheba: Aho guhatiriza ‘Minisitiri w’Intebe wa New Zealand yeguye ku mirimo ye’ avuga ko nta mbaraga agisigaranye  


image_pdfimage_print

Jacinda Ardern yavuze ko mu kwezi gutaha azegura ku mwanya wa minisitiri w’intebe wa New Zealand kuko “nta ngufu asigaranye” zo gutegeka.  

Jacinda yagize ikiniga ubwo yasobanuraga uko imyaka itandatu ishize yamugoye cyane mu kazi keza.

Bitarenze tariki 07 Gashyantare(2) azegura ku mwanya w’umukuru w’ishyaka rye, maze nyuma habe n’amatora yo kumusimbura .

Mu Ukwakira(10) uyu mwaka nibwo hazaba amatora rusange yo gutora minisitiri w’intebe mushya.

Jacinda w’imyaka 42 yavuze ko yafashe igihe cyo gutekereza kuri ejo he mu kiruhuko cy’impeshyi.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Nari nzi ko nzabona igikenewe ngo nkomeze muri iki gihe ariko ntacyo nabonye, nkomeje naba ndi gukorera nabi New Zealand.”

Jacinda Ardern yabaye umukuru wa leta ukiri muto kurusha abandi ku isi ubwo yatorwa nka minisitiri w’intebe w’iki gihugu mu 2017 afite imyaka 37.

Hashize umwaka umwe yabaye umugore wa kabiri utegeka igihugu ku isi ubyaye ari mu mirimo.

Yayoboye iki gihugu mu bihe bitoroshye nk’urugamba rwa Covid-19, ubwicanyi bwo kurasira abantu mu rusengero rwa Christchurch, n’iruka ry’ikirunga cya White Island.

Yagize ati: “Gutegeka igihugu mu bihe by’amahoro ni ikintu kimwe, no kugitegeka mu bihe by’akaga ni ikindi.

“Ibyo bihe…byatwaye imbaraga kubera uburemere, no gutinda kwabyo. Rwose nta gihe cyabayeho aho twavuga ngo twari tuyoboye bisanzwe.”

Yongeyeho ati: “Dukeneye amaboko mashya kuri ibi bibazo.”

Minisitiri w’intebe Anthony Albanese yatanze ubutumwa bwo gushimagiza Jacinda nk’umutegetsi w’ubwenge, imbaraga n’impuhwe.

Yanditse kuri Twitter ati: “Jacintha yabaye umuvugizi ukomeye wa New Zealand, urugero kuri benshi n’inshuti ikomeye kuri njyewe.”

Mu gesezera kwe yavuze ko hari ibyo yagezeho mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere, imiturire kuri benshi, no kugabanya ubukene nka bimwe mu bimuteye ishema.

Yavuze kandi ko abatuye iki gihugu bazamwibuka “nk’uwagerageje igihe cyose kuba umuntu mwiza”.

Ati: “Nizeye ko nsigiye abatuye iki gihugu kwemera ko ushobora kuba mwiza kandi ukomeye unafata ibyemezo bikomeye, iandi ko ushobora kuba umutegetsi wihariye – uzi igihe cyo kugenda.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *