IRAN: Umugabo waciye umutwe Umugore we w’imyaka 17 yakatiwe Imyaka 8 gusa y’Igifungo ‘bishavuza abatari bacye’ 


image_pdfimage_print

Umwaka ushize hagaragaye amafoto y’umugabo witwa Sajjad Heydari ateruye umutwe w’Umutegarugori witwa Mona mu ntoki ze nyuma yo kuwubagisha Inkota i Ahvaz, ibintu byateye uburakari abatari bake ku Isi.

Umuvugizi w’ubucamanza yavuze ko kugabanyirizwa iki gihano bene Aka kageni byatewe n’ababyeyi ba Mona “bamubabariye” ubwo bwicanyi aho gushaka igihano.

Mona yari yarashakanye n’umugabo we kuva afite imyaka 12 aza kwibaruka umuhungu wabo umwe afite imyaka 14 gusa.

Ibitangazamakuru byo muri Iran byavuze ko nyakwigendera yahungiye muri Turukiya nyuma yo gukorerwa ihohoterwa rikorerwa n’umugabo we, wanze icyifuzo cye cyo gutana.

Yagarutse muri Irani iminsi mike mbere y’iyicwa rye muri Gashyantare umwaka ushize kuko bivugwa ko yari yarijejwe ibyemezo n’umuryango we ko azagira umutekano.

Ku wa gatatu, umuvugizi w’ubucamanza Massoud Setayeshi, yabwiye abanyamakuru ko Sajjad Heydari yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi nigice azira ubwicanyi n’amezi umunani y’inyongera kubera gukubita uwo bashakanye.

Yasobanuye ko iki cyemezo kijyanye n’amategeko ya Irani, aho ubwicanyi nkana buhanishwa igihano cy’urupfu keretse umuryango w’uwishwe wababariye umwicanyi.

Yavuze kandi ko muramu wa Mona yakatiwe amezi 45 kubera ubufatanyacyaha muri ubwo bwicanyi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *