Abitabiriye Igitaramo cya Dominic Ashimwe bahembutse (Amafoto)

Dominic Ashimwe umenyerewe muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze Igitaramo nyuma y’imyaka 7 adataramira abakunzi be, bamwe batashye babuze aho kwicara. 

Iki Gitaramo cyabereye ahazwi nko Solace ku Kacyiru, kwinjira byari ubuntu.

Cyari kigamije kongera gusubiramo Indirimbo yari yarakoze agitangira Umuziki, ariko kuri ubu akaba yarazibuze.

Muri iki gitaramo bamwe babuze aho bicara kubera ubuto bw’Icyumba cyabereyemo.

Ubusanzwe cyakira abantu batarenga 300, ariko kuri iyi nshuro cyari cyakubise cyuzuye ndetse bamwe barataha.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma yacyo, Dominic Ashimwe  yavuze ko hari impamvu Ebyiri zatumye akorera ahantu hatoya.

Impamvu ya mbere yatangaje ko atari aherutse Ibitaramo, bityo nta kizere yari afite ko abantu baza kukitabira.

Uretse aya makenga, yatangaje ko n’ubushobozi bw’Umufuka kuri we aho yakoreye ariko yareshyaga.

Ati: Numvaga abantu batakinyibuka mu mitima yabo, bityo nkumva bigorana kumva ko nahamagara abantu bakaza. Ariko baje baruzura yewe hari n’abo nabonye basubiyeyo […] nagize uko imbaraga zanjye zingana kuza ahantu nk’aha niko ubushobozi bwanjye bungana.

 Igitaramo cya Dominic Ashimwe cyagaragayemo Abahanzi bagenzi be bari bambariye kumushyigikira, barimo; Aime Uwimana, Mani Martin, Bosco Nshuti, Josh Ishimwe n’abandi…

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *