Nijeriya: Yahawe urw’Amenyo nyuma yo kuvugwaho kurushinga n’Umucuko w’Imyaka 11

Umugabo ukomoka mu gihigu cya Nijeriya yibasiwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa gukora Ubukwe n’umwana utujuje Imyaka y’ubukure, aho byavugwaga ko uyu Mucuko ufite imyaka 11 gusa y’amavuko. Nyuma y’uku kwamaganirwa kure, yisobanuye imbere y’Ubuyobozi bwo muri iki gihigu.

Danmalike ukomoka muri Leta Nijeriya, yasabwe ubusobanuro bwimbitse kuri aya makuru yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri iki gihugu.

Uyu mugabo wari umaze kwisanga mu Matsa, yisobanuye avuga ko umukunzi we yujuje Imyaka y’ubukure adafite 11 nk’uko barimo kubivuga.

Ati:Umugore wanjye yujuje Imyaka 21 ntabwo ari 11 nk’uko byatangajwe.

“Twifuje ko mu Bukwe bwacu amashusho atajya hanze kandi tutagomba kugira icyo tubivugaho. Nabonye nta kindi nakora, njya kwisobanura. Gusa ntabwo ari gutya byagakozwe. Dukwiriye gushyigikirwa nkibanira n’Umugore wanjye mu Munyenga w’Urukundo ubuziraherezo nk’uko twabyiyemeje”.

Danmalike w’Imyaka 60 y’Amavuko, ahamya ko Umugore we yifuza ko banana Ubuzima bwabo bwose ntawubavundira.

Yari asanzwe afite undi Mugore bamaranye Imyaka 40, banabyaranye abana bangana n’uyu yarongoye.

Mu marangamutima menshi, Danmalike yasoje asaba abakora Itangazamakuru kutihutira gutangaza Amakuru badafitiye gihamya kuko byangiza Izina ry’umuntu, ndetse utakura mu bantu ibyo wavuze mbere.

My beloved wife is not underage, she is 21 - Alhaji Aminu Danmaliki finally  speaks (Video) | Intel Region

Allow us to enjoy our honeymoon, says 65-year-old who married 21-year old

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *