Duhugurane: Ubushakashatsi bwerekanye ko Inyoko-muntu yugarijwe n’Uburwayi bwo mu Mutwe, buraterwa n’iki


image_pdfimage_print

Muri iki gihe, uko iminsi ikomeza kwicuma uburwayi bwo mu Mutwe bukomeje kugariza abatari bacye, bamwe bakanarengaho bakabwita Ubusazi.

Aha hari mumubare utari mucye ukomeje kugarizwa, ariko hakaba hari n’abadashaka kwigaragaza banga ko bakwitwa abasazi n’andi mazina.

Hashingiwe kuri ibi, Abashakashatsi b’Indwara zo mu Mutwe bemeje ko hagendewe ku bimenyetso binyuranye bigenda bigaragara, abantu benshi bafite ikibazo cyihungabana.

Mu buzima busanzwe, bimenyerewe ko umuntu yitwa “Umusazi” bitewe nuko yabonywe yiruka mu Muhanda, yivugisha ndetse n’ibindi bimenyetso bisa n’iby’abadafite intekerezo ziri ku murrongo.

Gusa kuri ubu, ugenzuye neza usanga ihungabana kuri bamwe na bamwe ariryo ritera Uburwayi bwo mu Mutwe, aribyo bakunze kwita “Ibisazi” ku muntu wese ugaragaje kimwe mu bimenyetso by’ihungabana, aho bidacunzwe neza byanamuviramo gusara.

Mu ibimenyetso byakusanyijwe n’ubu Busahakashatsi biranga umuntu ufite ihungabana, harimo;

  • Kugira umujinya w’Umuranduranzuzi
  • Kuryamira cyane no kubura ibitoti
  • Kubura Apeti ukumva nta kintu ushaka kury
  • Guhohotera aband
  • Kumva ko ari wowe urenze mu bintu byose
  • Kumva ushaka kunywa Ibiyobyabwenge ngo bigufashe kuruhuka mu Bwonko
  • Kumva ushaka guhangana n’abakurusha ububash
  • Kumva nta muntu n’umwe wizeye
  • Kutigirira icyizere
  • Kurakazwa n’ubusa
  • Kujya ahantu nko mu Birori ukagabura Ibiryo byinshi
  • Guhora ukeka abantu ko aho bari hose ari wowe bavuga
  • Kwiga Ingeso mbi utari usanganywe, zirimo nko; Kunywa Ibiyobyabwenge, Gusambana, Kwiba,…
  • Kubeshya ku kigero gikabije
  • Kwigunga cyane ukumva wahora uri wenyine udashaka abantu hafi yawe
  • Kwivugisha uri wenyine
  • Kurizwa n’ubusa
  • Kubaho wumva ko abantu bose bakwanga, ukumva nta muntu ukunze
  • Kutarambana n’inshuti
  • Kutababarira uwakubabaje ukumva uhorana ubwoba bwo kongera guhemukirwa
  • Guhora wumva ushaka kwambara neza ngo abantu bakubahe bagutinye
  • Kubaho nk’icyihebe ntacyo utinya, utiyitaho umeze n’uwarambiwe ubuzima
  • Kumva abantu bose bakuvuga neza ntaw’ukuvugaho ikibi
  • Guhora ufite amahane adashira, akantu gato kose ukabona ugatongana.

Ubu bushakashatsi bukaba busoza bwerekana ko ihungabana ryugarije Umubare utari muto w’abatuye Isi.

Bukomeza buvuga ko, iyo ugeze mu Mavuriro avura Indwara zo mu Mutwe usanag higanjemo abahungabanyijwe n’ibibazo byo mu Buzima bwa buri munsi.

Busoza bugaragaraza ko hatagize igikorwa, mu minsi iri imbere Isi yazasigaraho abantu bugarijwe n’ihungana n’ubuzima bwo mu Mutwe ku kigero cyo hejuru.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *